Kigali: Munyakazi Sadate kubera kubiba amacakubiri mu ikipe ya Rayon Sports ashobora kweguzwa

Ikipe ya Rayon Sports, ni umuryango mugari ugira abakunzi benshi, ukayoborwa mu bwitonzi bushaka intsinzi kuko ari byo abafana baba bashaka.

Muri ibi bihe, byagaragaye ko President wa Rayon Sports Munyakazi Sadate yagiriwe inama zisenya akazemera aho kumva izubaka.

Abakunzi ba Rayon Sports, ntibarumva ukuntu Munyakazi akoresha imvugo nk’iza President Kayibanda cyangwa Gitera, ntakurikiranywe mu butabera. Ibi bakabishingira ku byo yagiye avuga bikangurira abafana kwanga abandi no kubagirira nabi.

Abakunzi ba Rayon Sports, baribaza aho Munyakazi avana ikipe n’aho ayiganisha!

Abafana bati: ” Komite ya Sadate abari bayigize bose arabirukanye neza neza arabarangije akoresheje igitugu n’iterabwobwa, aho ababwira ko azabatema. ”

Buri mufana aribaza niba Sadate azayobora ikipe wenyine cyangwa se niba hazajyaho indi komite, kuko basanga ntaho ayiganisha usibye kuyiganisha mu madeni gusa.

Imikorere mibi ya Sadate yagiye ituma abo basangiye ikipe begura, none uwarutahiwe ni Twagirayezu Thadee weguye, ikipe ikaba igiye kuyoborwa na Sadate, Itangishaka Bernard (King) na Habarugira Vitar.

 

Ubwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *