Bugesera: Ubuyobozi bw’akarere bwemeye gufasha umuturage wahugujwe isambu.

Mu rugendo rw’iminsi ibiri uhereye kuri uyu wa Kabiri le 15/10/2019, mu karere ka Bugesera hari itsinda ry’abakozi bo ku Rwego rw’Umuvunyi bayobowe n’ Umuvunyi Mukuru, Anasatase Murekezi n’umuvunyi wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya ruswa, MUSANGABATWARE Clement.

Iri tsinda rirakira ibibazo by’abaturage mu nteko y’abaturage iteraniye ku biro by’umurenge wa Nyamata. Ibibazo byinshi biribanda ku manza zaciwe ariko bene zo bakavuga ko harimo akarengane, nyuma yo gusuzuma bagasanga iminsi yabo yo kujurira yararangiye,bataranabimenyesheje Urwego rw’Umuvunyi kare nk’uko amategeko abiteganya.

Urugero rw’izi manza ni urw’umusaza NSANZIMANA Bruno w’imyaka 85 utuye mu kagali ka Kanazi, Umurenge wa Nyamata akarere ka Bugesera uvuga ko yari amaranye isambu imyaka 20 nyuma akaza kuyihuguzwa n’uwitwa Dative akayiyandikishaho maze yagana inkiko agatsindwa mu rukiko rw’ibanze ariko ntabashe kujurira kubera ukutamenya icyo amategko ateganya ndetse yewe ntanamenye ko yashoboraga kwandikira urwego rw’umuvunyi rukamurenganura.

Uyu muturage kuri ubu avuga ko abayeho mu bukene bukabije.

Abaturage bari bazanye ibibazo byabo ari benshi. NSANZIMANA Bruno wahugujwe isambu ni uwufite indangururamajwi.

Avuga kuri iki kibazo, Umuvunyi wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya ruswa, MUSANGABATWARE Clemement yagize ati “ Nyakubahwa muvunyi mukuru twasaba umurenge kubera ko uri mubafashije Dative kubona ubutaka yatsindiye ukabahuza bifashishije inama y’umuryango bakareba ko umusaza yakomeza kubaho. Bidashobotse, ubuyobozi bwamushakira uburyo bw’imibereho no kumutuza bundi bushya”

Umuvunyi mukuru, Anastase MUREKEZI aganira n’abaturage mbere yo kwakira ibibazo

Umuyobozi w’akarere ka Bugesera, Richard MUTABAZI yavuze kuba bamwe mu baturage ayobora batazi icyo amategeko ateganya mu bijyanye n’ubutabera bituma rimwe na rimwe barengana.  Ngo ibibazo byinshi bakira muri aka karere kuri ubu ni ibikomoka ku butaka bitewe n’uko agaciro kabwo kazamutse. Meya Mutabazi yavuze ko hari abaturage bari bafite ubutaka bakanga kububaruza nyamara babonye butangiye kugira agaciro batangira guharanira uburenganzira bwabo ku butaka.

Uyu muyobozi yemereye itangazamakuru ko kuba umuturage NSANZIMANA Bruno yararenganye, bagiye kwiga ku kibazo cye maze bakazareba uburyo bamufasha na cyane ko avuga ko atishoboye.

Yagize ati “ Ku bijyanye n’amategeko ntabwo bigifite igaruriro. Umusaza baramuriganije birarangira, ubu rero icyabaho ni ukwita ku muturage wacu bitagiye mu kujya kuburana uburenganzira bwe kuko yamaze kubutakaza. Ibyo rero twabisigarana akatwegera”.

Umuyobozi w’akarere ka Bugesera, Richard MUTABAZI aganira n’itangazamakuru.

Umuvunyi mukuru Anastase Murekezi yasabye abaturage b’akarere ka Bugesera kujya bakurikirana imanza baba baburanye, urukenewe kujuririrwa bigakorwa kare, iminsi 30 yateganyijwe n’itegeko itararenga ndetse bakamenya inzego zo kwiyambaza igihe bakibona akarengane. Yabasabye kandi kwirinda umuco wo kuburana urwa ndanze kuko ngo usanga hari abatanyurwa n’ibyemezo biba byafashwe n’inkiko bagahitamo gukomeza gusiragira bikabadindiza mu iterambere.

Ikindi yabasabye ni ukurwanya no gukumira ruswa abasaba gutunga agatoki aho iri hose na cyane ko iyo wakiriye cyangwa ugatanga ruswa hanyuma ugatanga amakuru kuri icyo cyaha utaratangira kugikurikiranwaho uba ukikuyeho.

Bonaventure HABIMANA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *