Kicukiro: Bamusanze yiyahuye bikekwa ko intandaro ari urushako

Umuturage wo mu Mudugudu wa Rebero, Akagari ka Gako, Umurenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro yabwiye itangazamakuru  ko mu ijoro ryakeye we na bagenzi be bamennye ikirahure cy’inzu babonaga amatara yaka, basanga hapfiriyemo umugabo yimanitse.

Uyu mugabo ngo yitwa Theophile Sibomana bakaba bari bamaze iminsi ine (4) batamubona, ariko babona mu cyumba iwe haka amatara.

Kubera ko urugi rwari rufunze, byabaye ngombwa ko barwica kugira ngo bamugereho.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Masaka, Vincent Nsengiyumva avuga ko aya makuru ari impamo

Nsengiyumva avuga ko hafi y’aho basanze umurambo w’uriya mugabo bahasanze urupapuro ruto, bikekwa ko yarwanditse mbere yo kwiyahura, avuga ko abikoze kubera agahinda kenshi yatewe n’umugore we wamutaye.

Ati: “Uriya mugabo yari amaze ibyumweru bibiri yimukiye muri kariya kagari {Gako}. Iruhande rwe twahasanze urupapuro yanditse asezera avuga ko atakomeza kubaho kandi umugore we yaramutaye.”

Vincent Nsengiyumva avuga ko hari amakuru yemeza ko uriya mugabo yaje gukodesha muri Gako aturutse mu Karere ka Kamonyi, ariko ngo haracyakorwa iperereza ngo hamenyekane Umurenge n’Akagari akomokamo n’amazina y’umugore we.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Masaka yasabye abaturage kumva ko ibyago n’ibibazo mu buzima bigera kuri bose, bityo ko aho kwiyambura ubuzima umuntu yajya yegera mugenzi we akamuganiriza.

Muri ibi biganiro ngo hari ubwo uwari ufite umugambi wo kwiyahura yawuhindura.

Umurambo wa Sibomana wajyanywe ku Bitaro by’Akarere ka Gasabo biri Kacyiru.

 

Umuseke

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *