Kigali: Iposita y’uRwanda yifatanyije n’isi yose kwizihiza umunsi mpuzamahanga zishyize hamwe / Amafoto

Ku itariki ya 9 Nzeri buri mwaka u Rwanda rwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe iposita. Ni umunsi ngaruka mwaka isi yose yizihiza, kuri iyi nshuro ikaba yizihije imyaka 145 ishize iposita zitanga serivisi zigamije iterambere n’imyaka 50 umuryango amaposita yose ku isi ahuriyeho witwa UPU (Universal Poste Union) yishyize hamwe. Ni mu gihe abantu basaga miliyari na miliyoni 900 bakoresha serivisi bahabwa n’iposita.

 

Iposita y’u Rwanda n’ubwo hari uburyo bwa cyera igikoresha burimo gufasha abahererekanya ubutumwa bwanditse hakoreshejwe udusanduku tw’amaposita, ifite n’ubundi buryo ikoresha bushingiye ku ikoranabuhanga na Tekinoloji haba mu gihererekanya ubutumwa, ibintu se cyangwa ibicuruzwa “Express Mail Service” (EMS), ndetse kikaba ari ni kigo cyashoye imari mu bucuruzi bushingiye ku ikoranabuhanga buzwi mu ndimi z’amahanga nka E- Commerce.

Mu myaka 50 y’ubufatanye bw’amaposita ku isi Iposita y’uRwanda yizihije, yirata byinshi yagezeho ihereye ku myaka 25 ishize igihugu cy’uRwanda kivuye muri Jenoside yakorewe abatutsi ubwo inzego zose z’igihugu zasaga nk’izitangiye bushyashya.

Umuyobozi mukuru w’Iposita Bwana Kayitare Célestin

Mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu munsi, Umuyobozi mukuru w’iki kigo Bwana Kayitare Célestin yavuze ko kuva mu mwaka wa 2007 aribwo ikigo cyakandagiye kikumva ko gihamye kitacyongeye kudandabirana.

Yagize ati: ” Kuva mu mwaka wa 2007 Iposita ntiyongeye guhomba, kandi ntiyongeye gufashwa na Leta, ikaba ari ikigo cya kabiri mu bigo byinjiriza amafaranga menshi Leta. Kuva muri 2007, nta faranga na rimwe Iposita yongeyeye kubona nk’imfashanyo iva kuri Leta. Twiyuha akuya, tugashaka amafaranga adutunga kandi aba ari amafaranga menshi aba arimo imishahara, kugura imodoka n’amapikipiki, kwishyura amazi n’umuriro,… tuba dukeneye byibuze nka miliyoni mirongo inani (80.000.000fr) ku kwezi.”

Umuyobozi mukuru w’Iposita avuga ko kandi ayo mafaranga bakoresha, haba hagomba kugira ayandi asigara kugirango binabarinde guhomba mu byo bakora.

Amaposita ku Isi yatangiye gukora mu mwaka w’i 1874, mu Rwanda ihageragera mu mwaka w’i 1922. Abanyarwanda batari bake barayifashishije kuko yabafashije guhura nk’imiryango, inshuti n’abavandimwe ibicishije mu ubutumwa bohererezanyaga hirya no hino mu gihugu ndetse no hanze yacyo.

Amafoto:

Umuyobozi mukuru w’Iposita Kayitare Célestin n’umuyobozi wa serivise y’ubucuruzi Safari Patrick

Umuhango watangijwe n’igikorwa cyo gukata umutsima

Umutsima wakaswe n’umuyobozi mukuru Bwana Kayitare Célestin afatanyije n’umukiriya w’Iposita Bwana Gervais
Umuyobozi Kayitare aririmbana n’abakozi b’Iposita indirimbo y’isabukuru yizihijwe
Umutsima wakaswe uhabwa abakozi n’abafatanyabikorwa b’Iposita

abakozi batandukanye barumo umuyobozi ukuriye ishami rishinzwe abakozi Bwana Twagirimana Balthazar na Bwana Emmanuel Niyongira
Habayeho ikiganiro cyahuje ubuyobozi bw’Iposita n’itangazamakuru

 

 

Aimé Gerald UFITINEMA

Impuruza.net

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *