Musanze: Bateye u Rwanda beretswe ko bazarufata

Inzego z’umutekano z’u Rwanda zagaragaje abantu batanu bafashwe mpiri mu bikorwa byo guhiga abagizi ba nabi, nyuma yo kugaba igitero ku baturage bakica abasivili 14 mu Kinigi mu Karere ka Musanze, abandi bagakomereka

Ni ibikorwa byabaye mu ijoro ryo ku wa Gatanu hagati ya saa mbili n’igice na saa tatu, ubwo mu gasanteri k’ubucuruzi ka Kajagari mu Kinigi, aba bagizi ba nabi bicaga abaturage bakoresheje intwaro gakondo zirimo amasuka n’amakoro bakubitaga abantu mu mutwe.

Nyuma yo gutabwa muri yombi, abarokotse ikibatsi cy’Ingabo z’u Rwanda bavuze ko ari abo mu mutwe wa FDLR, igice kiyobowe na General Jean Michel Afurika.

Abarwanyi batanu bari mu bateye u Rwanda bakica abaturage mu mirenge ya Nyange, Kinigi na Musanze mu karere ka Musanze bamaze gutabwa muri yombi. Bavuga ko bari bafite umugambi wo gufata igihugu nk’uko ngo bari barabyeretswe mu masengesho yabo.

Bahagurutse muri RDC ari 45

Hakizimana Emmanuel ukomoka mu Karere ka Kirehe, yavuze ko yinjiye muri FDLR muri Werurwe 2018 anyuze muri Uganda, aho yari ahamaze imyaka ibiri. Ngo yerekeje muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo yizejweyo akazi, agezeyo ashyirwa muri FDLR.

Ku cyumweru cyashize nibwo bahagurutse ahitwa Nyabanila muri RDC ari abarwanyi 45, bafite imbunda 38 zirimo mashinigani (machine gun) ebyiri, binjira mu Rwanda banyuze mu birunga ku wa Kane w’iki Cyumweru, bayobowe na Major Gavana (Governor) ufite andi mazina ya Nshimiyimana Elie cyangwa Nshimiyimana Cassien.

Abafashwe umukuru afite imyaka 30, umuto afite 23. Uwize amashuri menshi yize icyiciro cya gatatu cya kaminuza (Masters), harimo n’abatarize. Bose bahuriza ku kuba baragiye bava Uganda bakajyanwa muri Congo babwirwa ko bagiye guhabwa akazi muri Congo bahasanga bajyanywe mu mitwe igamije kurwanya ubutegetsi buriho mu Rwanda.

Bose bava mu mitwe itandukanye ya FDLR. Bagiye batorezwa muri Congo mu gihe cy’amezi atatu.

Uko bateye u Rwanda n’intwaro bari bitwaje

Abafashwe bavuga ko bateye u Rwanda ari 45 bafite imbunda 38 zirimo inini nka Machine gun(mitralleuse). icyo gihe bari bayobowe n’uwitwa Govana bita Nshimiyimana batizeye neza niba ariko yitwa banagenda bavuga ko yitwa andi mazina menshi. Ntibanahuriza ku ipeti rye bamwe bavuga ko ari majoro abandi ko ari kapiteni.

Bateye u Rwanda bambukira mu birunga, bamwe bavuga ko bahageze kuwa kane w’iki cyumweru. Bamwe baciye ahitwa mu Bisate bica abantu, abandi babica ahitwa Kabazungu.

Abafashwe bose bavuga ko bari abasirikare bato, batigeze bagira uruhare mu kwica abaturage bishwe mu Rwanda, ahubwo ko bishwe n’abari bakuru muri bo bari abayobozi babo. Bakibona batangiye kwica abaturage ngo babajije impamvu bica abaturage kandi atari cyo cyabazanye.

Bari biteguye gufata u Rwanda mu minsi mike

Babajijwe niba bumvaga ko bashobora gufata igihugu ari 45, bavuga ko bari bafite icyizere bavanye kuri umwe muri bo wababwiye ko amasengesho bakoze beretswe ko bazafata u Rwanda mu minsi mike.

Bagiye bafatirwa ahantu hatandukanye harimo batatu bavuga ko bafatiwe mu murenge wa Nyange. Mbere yo gufatwa ngo barashweho amasasu menshi babanza kwihisha ahantu hatandukanye ariko nyuma baza gufatwa.

Ese baricuza?

Bavuga ko bicuza kuba barishoye muri ibyo bikorwa bigamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda n’ubwo abenshi bahuriza ku kuba barashutswe ko bagiye guhabwa akazi muri Congo bakisanga bashowe muri iyo mitwe.

Kugeza ubu polisi y’u Rwanda itangaza ko yataye muri yombi 5, abagera kuri 19 bishwe barashwe mu gihe aba barwanyi bishe abaturage 14.

Abafashwe beretswe itangazamakuru
Uyu we yari yafashwe n’abaturage

 

 

Ubwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *