RIB nikurikirane ivangura ruvuza ubuhuha mu ikipe ya Rayon Sports ryakuruwe na Munyakazi Sadate

Mu Rwanda hagiye gushira imyaka isaga 60 humvikanye imvugo zagiye zikangurira abanyarwanda kwanga abandi, bikarangira bamwe bishe abandi.

Inkuru yacu irafatira ku kiganiro cyanyuze kuri Radio Flash, aho Muhirwa Prosper wibasiwe na Munyakazi Sadate Perezida w’ikipe ya Rayon Sports amutuka, akamusebya, aho yavuze ko yatanze ikirego muri RIB kugirango Munyakazi yisobanure ku byo yavuze.

Munyakazi Sadate, ubwo yahuraga na Fan Club yitwa “Ijwi ry’aba rayon” mu karere ka Ngoma, yavuze ko azatema ishyamba n’abaririmo, yarangiza akaritwika. Ni naho yibasiraga abagabo batatu aribo Gacinya Dennis, Muhirwa Prosper na Gakwaya Olivier.

Aba rayon bari muri iyo nama batashatse ko amazina yabo atangazwa ku mpamvu z’umutekano wabo, batangarije Impuruza ko imvugo za Sadate zarenze kuba izo muri Sport zimera nk’iz’abanyepolitike bo hambere nka ba Perezida Kayibanda Grégoire, Makuza Anastase,…

Ikindi bakomeje badutangariza, ni ikinyoma cya Munyakazi yavuze ko umukinnyi Rutanga Eric  (Kapiteni wa Rayon Sports ) yariye ruswa ku mukino wayihuje na Mukura, yasabwa ibisobanuro akabibura agahitamo kuvuga ko akibikurikirana azabitangaza nyuma. Amaze kugira ikimwaro kuko avuze ibintu bidafitiwe gihamya, yavuze ko Rutanga ari umukinnyi wabo mwiza, wemewe kandi bubaha.

Amakuru dukesha igihe.com ahamya ko Muhirwa Prosper yareze Munyakazi muri RIB kubera ko yabonye ko ariho amwibasira bikabije.

Ikindi cyatangiye kuzana ikibazo, ni uburyo Munyabagisha Valens uyobora Komite Olympique yatangiye kuzenguruka inzego zitandukanye yerekana ko Muhirwa Prosper yananiranye, bamwumvisha amagambo yavuzwe na Munyakazi agasaba ko babahuza bitagiye kugera mu nkiko.

Amakuru ava mu nshuti za Muvunyi Paul wari Perezida wa Rayon akayisigira Munyakazi, aremeza ko Muvunyi yahamagajwe na RIB. Ababikurikiranira hafi bakavuga ko ibi bishobora kubera Munyakazi ibibazo kuko yandagaje Muvunyi avuga ko yasize amadeni mu ikipe. Abasesengura bakavuga ko Munyakazi biza kumubera ikibazo gikomeye kuko abantu bose yagiye abibasira n’imvugo ze zikakaye.

Andi makuru ava mu ikipe ya Rayon Sports, ahamya ko umukinnyi Kakule Mugheni Fabrice ataza kugaragara mu mukino uza guhuza Rayon na AS Kigali isaa cyenda muri Super Coupe, kuko hari ibyo Perezida yamwemereye ntabibone.

Umunyamategeko twaganiriye ku kibazo cy’imvugo zakoreshejwe na Munyakazi, yadutangarije ko ari ikibazo gikomeye kuko Munyakazi yazivuze nk’umuyobozi ukangurira abantu kwanga abandi, icyo kikaba ari icyaha gihanwa n’amategeko ababishinzwe bakagombye gukumira amazi atararenga inkombe ngo habe hagira abagirirwa nabi kubera imvugo zikomeye za Munyakazi Perezida wa Rayon SPORTS.

Fabrice umukinnyi wa Rayon, aha yari kumwe na Muvunyi Paul amushyikiriza igihembo cya Skol
Munyakazi Sadate, Perezida wa Rayon SPORTS

 

 

Ubwanditsi

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *