Zimbabwe: Perezida Robert Mugabe uherutse kwitaba Imana yaraye ashyinguwe

Kuri uyu wa Gatandatu nibwo nyakwigendera Robert Gabiel Mugabe yashyinguwe mu gace kihariye gaherereye mu cyaro aho akomoka. Yashyinguwe n’abo mu muryango we ariko nta ntumwa ya Leta yari ihari.  Umupadiri wasomye misa yavuze ko uriya mukambwe atazibagirana.

Yasabye Imana kumubabariza ikamwakira mu bayo.

Robert Gabriel Mugabe yapfuye mu byumweru bike bishize aguye mu bitaro byo muri Singapore aho yari amaze iminsi ajya kwivuriza.

Urupfu rwe rwababaje abantu benshi muri Africa muri rusange kuko afatwa nk’intwari yarinze ipfa igiharanira ko Abanyafurika bagenga mu bitekerezo kandi ntibemere kuba ingaruzwa muheto y’Abazungu.

Mu muhango wo kumusezera hari umugore we Grace Mugabe wari wifurebye igishura kirabura, kerekana ko ari mu cyunamo.

Ku isanduku Mugabe yashyinguwemo hari ho idarapo rya Zimbabwe.

Abaje kumushyingura bari bambaye imipire yera yanditse ho ko Mugabe ari umucunguzi, umubyeyi w’igihugu n’intwararumuri.

Igitangaje ni uko nta muyobozi mukuru wari uhagarariye Guverinoma wari waje kumusezera ho.

Hari hashize igihe abo mu muryango wa Mugabe bari mu mpaka na Guverinoma ya Mnangagwa bataremeranywa niba Mugabe yashyingurwa mu irimbi ry’intwari za Zimbabwe cyangwa yashyingurwa iwabo ku ivuko.

Leta yari yaratangiye no kubaka ikimenyetso gikomeye cyerekana ko muri ririya rimbi hashyinguwe Robert Gabriel Mugabe.

Abaturage ne bamwitaga umubyeyi

Grace Mugabe umugore wa nyakwigendera Robert Mugabe

 

 

Audilon KAYINAMURA

Impuruza.net

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *