Sadat Munyakazi ashenye Rayon Sport abibamo urwangano, avuga ko azatema abamurwanya

Mu kiganiro  Munyakazi Sadat  Perezida w’ikipe ya Rayon Sport yagiraranye n’itangazamakuru, bamubajije ku magambo akarishye yuzuye umujinya yakoresheje ashinja Vice President  wa kabiri Muhirwa Prosper  ko yanyuze mu bakinnyi  ngo bitsindishe ku mukino wahuje ikipe ya Rayon Sport na Mukura . ibyo yabibajijwe n’umunyamakuru wa Radio Flash Hitimana Claude, aho yanamubajije ku ijambo yavuze ryo gutema ishyamba kandi ishyamba avuga ko rigizwe n’abantu. Munyakazi Sadati, akavuga ko uwamurwanya wese yamutema!

Aha niho abantu basesengura, bagasanga imvugo ze ari nk’izo ku gihe cya Perezida Kayibanda kuko ariho wasangaga bakangurira abantu kwanga abandi bakoresheje imvugo zeruye nk’izo.

Munyakazi ubwo yari ku mupira wa Kiyovu na APR , yavuze ko agiye kwirukana abakinnyi bose b’abanyamahanga bari mu ikipe ya Rayon Sport ariko iki kikaba ari ikimwaro kuko yanze kuzana umukinnyi  Pierrot Kwizera akigira muri AS Kigali kuko yamushinjaga ko yazanywe na  Muhirwa Prosper , abakunzi ba Rayon Sport bagasanga uwamuzana wese agakinira ikipe ya Rayon S. igatsinda ntacyo byaba bitwaye.

Amakuru akomeje kuzenguruka avuga ko  MK Card itaragaragaza icyo imariye ikipe nk’uko tubikesha City Radio.

Munyakazi Sadati yagiranye amakimbirane na Paul Muvunyi kubera ko yagurishije umukinnyi Imanishimwe Jabile anamusinyiye, akabeshya ko ari Muvunyi wamutanze. Umukinnyi Comdor yaje mu ikipe ya Rayon Sport  Sadati amuriyemo komisiyo, yirukana umukinnyi Mugisha Francois Aka Master kandi Comdor atarusha Master gukina.

Abafana ba Rayon bakaba basanga ko Sadati nakomeza kubiba urwangano atoteza Gacinya, Muhirwa Prosper na Gakwaya Olivier bishobora kuzazana umwuka mubi mu ikipe cyane cyane ko aba anakoresha imvugo usanga zibasesereza.

Munyakazi agifata ikipe yavuze ko Rayo imufitiye ideni kandi iryo deni yavugaga ko ari amafaranga yaguzemo abakinnyi , kandi bamwe mu bakinnyi bavuye muri APR ntiyabishyuye keretse  Kimenyi Yves na Rugwiro Herve yahaye igice abandi kugeza n’ubu bakaba batarabona n’urupfusha rw’ifaranga .

Nyuma y’iryo deni yafashe n’irindi rya miliyoni mirongo itatu (30) ikipe igiye mu gihugu cya Sudan, mu by’ukuri aba Rayon bagasanga amadeni  ubwayo ntacyo atwaye niba atabibaga urwangano arunyujije mu itangazamakuru rwo kugirira nabi abo twavuze bose haruguru.

Muvunyi Paul
Urwandiko rugaragaza ideni Munyakazi yafashe
Munyakazi Sadate Perezida w’ikipe ya Rayon Sports

 

 

Ubwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *