Rwakazina asimbuwe na Pudence Rubingisa kuyobora RPF – Inkotanyi mu ujyi wa Kigali

Mu matora ya RPF -inkotanyi y’umujyi wa Kigali yo kuri iki cyumweru tariki ya 29/9/2019, Rubingisa Pudence yatorewe kuyobora FPR mu mujyi wa Kigali, aho asimbuye Rwakazina Marie Chantal kuri uyu mwanya uherutse kugirwa ambasaderi mu gihugu cy’ubusuwisi.

Ni amatora yabereye mu mujyi wa Kigali, aho Pudence Rubingisa atowe kuri uyu mwanya asimbura Rwakazina Marie Chantal nyuma yo kugaragaza ko imirimo afite itamwemerera kuyifatanya n’akandi kazi.

Nyuma yo kwemeza ubwegure bwe, Pudence Rubingisa watowe asanzwe ari n’umuyobozi w’umujyi wa Kigali.

Muri iyi nteko kandi, hatowe Rwibutso Bagwaneza Judith nk’uhagarariye urubyiruko mu muryango wa RPF inkotanyi mu mujyi wa Kigali.

Amatora ya FPR Inkotanyi yabereye ku cyicaro cy’umujyi wa kigali

Chantal RWAKAZINA, uwahoze ari umuyobozi w’umujyi wa Kigali
Rubingisa Pudence umuyobozi w’umujyi wa Kigali wanatorewe kuyobora FPR Inkotanyi mu mujyi wa Kigali

 

 

Aimé Gerald UFITINEMA

Impuruza.net

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *