Kanseri z’abana iyo zimenyekanye hakiri kare ziravurwa zigakira

UkwezikwaNzeri,niukwezikwahariwekurwanyakanseriz’abanakuisihose.U Rwandanarworukabarwarifatanyijen’isiyosekuzirikanauwomunsi,hagamijwenokugezakubanyarwandaubukangurambagabwokuzimenya no bityo hafatwa n’ingamba zo kuzirinda .

Ni kuri uyu wa gatanu, tariki ya 27 Nzeri 2019 hakozwe urugendo ruva ku kigo cy’ibarurisha mibare ( Statistic) rwerekeza ku cyicaro cy’umujyi wa kigali, aho rwasorejwe hatangirwa n’ibiganiro bigamije kwongera ubukangurambaga kuri kanseri z’abana. Imibare itangwa n’ikigo cya Butaro, igaragaza ko ikigereranyo cya Kanseri zitandukanye z’abana zirimo iz’impyiko, amaraso, … ziri kuri 40%.

Ni urugendo rwitabiriwe n’ingeri zitanduka, abanyeshuri baturutse mu mashuri yisumbuye na za kaminuza cyane cyane kaminuza y’igihugu mu mashami y’ubuvuzi na Farumasi, rukaba ari urugendo rwasozaga ibikorwa bimaze iminsi by’ubukangurambaga ku ndwara zitandura, bwatangijwe ku itariki ya 06 Nzeri 2019.

Urugendo rwatangiriye kuri Statistic ku Muhima

Umuryango “Rwanda NCD Alliance” wavutse mu mwaka wa 2016, ugizwe n’imiryango itandukanye iharanira kurwanya indwara zitandura nka Diabète, umutima, impyiko, umwijima, Kanseri zitandukanye…ukaba ari wo uri ku isonga mu gutanga ubu bukangurambaga kugirango abanyarwanda bakangukire gusobanukirwa no kwirinda izo ndwara.

Kuri uyu munsi ubukangurambaga bwibanze kuri Kanseri zifata abana, igikorwa nyamukuru ni icyo guhuriza hamwe abaturage batabonye amahirwe yo kuba bagerwaho, bagahura bakababwira kuri izo kanseri , icyo bakora, ndetse n’ibimenyetso byazo.

Ni igikorwa akenshi kiba gisoza ibikorwa biba byarateguwe mu kwezi kwa cyenda, birimo ubukangurambaga kugera ku bantu bakeneye kumenya amakuru kuri kanseri z’abana. Bakajya mu byaro, mu miganda kuko mubyaro ariho haboneka abantu benshi, bagahugura abajyanama b’ubuzima ndetse n’abakozi bakora ku bigo ndera buzima.

Iki gikorwa kimaze imyaka 6 gikorwa buri mwaka, hagafatwa kanseri imwe ikavugwaho nk’uko uyu munsi havuzwe kuri kanseri y’amaraso, umwaka ushize hari hibanzwe kuri kanseri y’impyiko, bityo bityo abanyarwanda bakarushaho gusobanukirwa ibimenyetso byayo, uko ifata, aho ivurirwa, igihe umwana wawe agaragaje ibimenyetso byayo ukamenya icyo wakora!

Jean Claude MUTABAZI

Mutabazi Jean Claude ni umuyobozi w’umuryango ubana n’abarwayi ba Kanseri ( Rwanda Children Cancer Virus), avuga ko iki gikorwa ari ngaruka mwaka, akishimira n’ibikorwa bakora kuko bifite umusaruro mu banyarwanda.

Agira ati: ” Ni igikorwa kiba buri mwaka mu kwezi kwa cyenda. Ni igikorwa kandi twishimira kuko ibikorwa dukora bifite umusaruro ukomeye, bituma ababyeyi bagenda basobanukirwa indwara ya Kanseri n’ibimenyetso byayo, bityo banayirwaza bigatuma bajyana abana kwa muganga hakiri kare aho kubajyana mu bavuzi gakondo bakekako yaba ari amarozi, nk’uko mu bihe byo hambere babigiraga kubera kudasobanukirwa, abaganga bakavuga ko Kanseri yafashe umwana akagezwa kwa muganga hakiri kare haba hari amahirwe menshi yo kuyikira kurusha uwatinze kwivuza”.

Usanase, umunyeshuri wa UR

Usanase ni umunyeshuri wiga muri Kaminuza y’uRwanda (UR), ishami rya Farumasi. Ari mu banyeshuri bitabiriye iki gikorwa, tumubaza impamvu igikorwa kitabiriwe n’abanyeshuri bo mu mashami ya Farumasi n’ubuvuzi gusa, atubwira ko ubutumwa buba nwagejejwe kuri bose.

Ati: ” Ntabwo ari igikorwa twihereranye nk’abanyeshuri bo mu mashami arebana n’ubuzima gusa, n’ayandi mashami nka za Sociologie, … birabareba. Tujya gutegura iki gikorwa twabimenyesheje abanyeshuri bose byumvikane ko mu bukangurambaga twese buba butureba”.

Prof Mucumbitsi Joseph ni umuganga wabigize umwuga w’indwara z’imitima akaba n’umuganga w’abana ( Pediatrician & Cardiologist ), akaba ari nawe muyobozi w’ishyirahamwe rishinzwe kurwanya indwara zitandura (Rwanda NCD), avuga ko n’ubwo igikorwa cyateguwe gisa nk’ikigeze ku musozo bo batajya batuza gukangurira abanyarwanda kwirinda izi ndwara.

Agira ati: ” Iki gikorwa twari twihaye muri uku kwezi kwose nibyo kirasa nk’ikigeze ku musozo, twe nka Alliance ntitujya dusiba gukora ibikorwa bigamije ubutabazi no guhwitura abanyarwanda kwirinda izi ndwara. Buri gihe, buri kwezi haba hari ibikorwa byo kwibutsa abanyarwanda kwirinda, intero yacu ubundi igira iti: ‘ Irinde, Ikunde, Wisuzumishe’, Irinde rero kandi niwimenya bizagufasha kurwanya izi ndwara”.

Prof Joseph MUCUMBITSI

Siporo imaze kumenyekana yatangijwe n’umujyi wa Kigali iba kabiri mu kwezi “Car free day”, umuryango NCD upimamo abitabiriye siporo ku buntu mu rwego rwo kugirango bamenye uko bahagaze.

Icyo gikorwa ubu bamaze no kukigeza mu turere nka Nyagatare, Musanze, Huye, ndetse uko iminsi igenda yigira imbere ni nako bazakigeza mu tundi turere tw’igihugu kugirango abantu bongere bwa bumenyi kandi bamenye n’uko birinda.

Urugendo  rwatangiye mu masaha y’igicamunsi

Urugendo rwasorejwe ku cyicaro cy’umugi wa Kigali hanatangirwa ibiganiro bitandukanye ku ndwara za Cancer zifata abana 
Umunyamuryango wa Alliance NCD, Alphonse MBARUSHIMANA ati : ” Twite kuri Kanseri z’abana

 

 

Aimé Gerald UFITINEMA

Impuruza.net

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *