Abakunzi b’ikipe ya Rayon sports bamaganye ivangura rya munyakazi sadat abiba mu bafana

munyakazi sadat kuki arwanya igikorwa cya Muvunyi Paul cyo gushinga ikipe ya BBC? ni ubwo bimenyerewe ko mu ikipe ya Rayon sports hakunze kubamo ibibazo ariko ntawigeze abibamo urwangano nkurwo munyakazi sadat abibamo, nigute ashobora kwibasira abantu akangurira abandi kubanga? nihagira umwe mubo yikomye ugira ikibazo azabibazwe!

Umukinnyi Pierrot yaramwanze ngo arashaje, Munyakazi niwe wagurishije Imanishimwe Djabil muri APR FC, ikindi yagurishije Bukuru christophe nawe muri APR ifaranga arishyira kumufuka.

Munyakazi yashinje Muvunyi amadeni none nawe amaze gufata arenze aye, MK CARD irakorera Sadat aho gukorera Rayon sports, umugore we niwe ucuruza imyambaro y’ikipe.

Munyakazi yagiye kwa Muhirwa Fred amubwira ko agiye kugarura ikipe ikajya irya muri resitora ye, ibi byose abikora agamije kubiba urwangano kubo yita inyeshyamba.

Bivugwako intandaro y’ibi byose ngo nuko yumvise ishingwa rya Rayon Sports BBC akumva ko agiye kugira abakeba. Rayon Sports kubera kugira abafana benshi hatangizwa umupira w’amaguru w’abagore mu Rwanda, Rayon Sports yagize ikipe, volley ball nayo kugirango igire imbaraga Rayon Sports yagize ikipe bityo rero Munyakazi Sadat ntiyakabibye urwangano yumvise ko haje Rayon Sports BBC

Mu Rwanda hari amategeko arengera abarengana, twizera ko kandi nta uri hejuru y’amategeko, igihe hari urengana byanze bikunze azarenganurwa.

Munyakazi Sadat

Twagerageje gushaka ubuyobozi bwa Rayon sports ngô tuvugane kuri ibi byose ntihagira utwitaba, nihagira utuvugisha tuzabibagezaho ubutaha.

 

Ubwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *