Police: Imihigo irakomeje igamije kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana

Polisi y’u Rwanda  ishami ryayo rishinzwe kurwanya  ihohotera rishingiye ku gitsina ndetse n’irikorerwa abana ikomeje amahugurwa  agamije kurwanya iri hohotera.

Kuri uyu wa  Mbere tariki  ya 23 Nzeri 2019, aya amahugurwa  yabereye mu turere  dutandukanye tugize  Intara y’Iburengerazuba  n’Amajyepfo.   Mu Majyepfo   yatangiriye  mu karere ka   Nyamagabe aho abahuguwe bagize inzego z’umutekano bageraga ku ijana (100), mu gihe mu Ntara y’Iburengerazuba ho yatangiriye mu karere ka Nyabihu hagahugurwa abayobozi mu nzego z’ibanze bagera kuri magana abiri (200). Ayama mahugurwa  akaba aza gukomereza no mu turere twa Rubavu na Nyaruguru.

Mu karere ka Nyamagabe ubu bukangurambaga bwari buyobowe na Assistant Commissiner of Police (ACP) Lynder Nkuranga ari nawe muyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana (GBV&Child abuse). Yari kumwe n’umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu, Kabayiza Lambert.

Aya mahugurwa yari yitabiriwe n’abantu  bagera ku ijana (100)  baturutse mu nzego z’umutekano ni ukuvuga  abapolisi, abasirikare, abacungagereza ndetse n’abaturutse mu  rwego rw’akarere rushinzwe gucunga umutekano (DASSO).

Inzego z’umutekano zitabiriye amahugurwa mu karere ka Nyamagabe

Ubwo yatangaga ikiganiro ACP Nkuranga yagaragarije abitabiriye aya mahugurwa ko ihohotera  rishingiye ku gitsina ndetse n’irikorerwa  abana, usanga akenshi riterwa n’ ubwumvikane buke ndetse n’ amakimbirane aba ari mu miryango. Yakomeje abasaba gukurikirana neza amahugurwa  kugira ngo   azabafashe kurwanya  no gukumira ibibazo byose biterwa n’ihohoterwa.

Yagize ati:” Akenshi  ihohotera rishingiye ku gitsina rituruka ku makimbirane yo mu miryango, icyo tubasaba n’uko mwakorana n’inzego z’ibanze bakajya babagaragariza imiryango ifitanye ibibazo, bigakemurwa hakiri kare bitarateza ibibazo bikomeye.”

ACP Nkuranga, yanagarutse ku ihohotera rikorerwa abana cyane cyane rikunze kugaragara aho abana b’abakobwa b’abangavu baterwa inda n’abantu bakuru bikabaviramo gucikiriza amashuri ndetse bamwe banakayavamo burundu.

Yabasabye kudahishira umuntu uwo ariwe wese wacyetsweho guhohotera umwana, yaba yamuteye inda cyangwa mu bundi buryo bwose.

Ati:”Iki ni ikibazo gikomereye umuryango nyarwanda, hari bamwe mu bantu twakwita abagizi ba nabi bahohotera abana bakabatera inda, akanshi iyo bibaye imiryango ikunda kubihisha kubera impamvu zitandukanye harimo ngo no kwanga kwiteranya. Mwebwe turabasaba ko murenga iyo myumvire mukajya mwihutira kubagaragaza bagahanwa n’amategeko.”

Kabayiza Lambert , Umuyobozi wungirije mu karere ka Nyamagabe ushinzwe ubukungu nawe yagurutse ku itangwa ry’amakuru ku gihe, ahagaragaye ihohotera hakirindwa umuco mubi wo guhishira umunyacyaha.

ACP Teddy Ruyenzi atanga ikiganiro mu nzego z’ibanze mu karere ka Nyabihu

Mu karere ka Nyabihu aya  amahugurwa yatanzwe n’umuyobozi wungirije mu ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda,  Assistant Commissioner of Police (ACP) Teddy Ruyenzi ari kumwe n’umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu,  Habanabakize Jean Claude. Amahugurwa yari   yitabiriwe n’abayobozi  mu nzego z’ibanze  bagera kuri magana abiri  (200).

Atangiza aya amahugurwa, ACP Ruyenzi yabwiye  abahuguwe ko u Rwanda rwahagurukiye kurwanya abakora ihohotera iryo ari ryo ryose ariko cyane cyane irishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana.

Abasaba ko amahugurwa bahawe ataba amasigaracyicaro, ko bagenda bakabiganiriza abaturage mu nama z’ibahuza.

Yagize ati:” Umuryango nyarwanda uracyagaragaramo abana b’abakobwa bagitwara inda bakiri bato, haracyagaragara abahishira ihohoterwa ryaba irishingiye ku gitsina ndetse n’irikorerwa abana. Nk’abayobozi murasabwa kwigisha abaturage, mukagira uruhare  runini mu guhindura imyimvire yabo  ikiri inyuma  ishingiye ku mateka ya cyera.”

Habanabakize Jean Claude, umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu mu karere ka Nyabihu, yashimiye Polisi y’u Rwanda igenera abayobozi ku nzego z’ibanze kuko abongerera ubumenyi mu kurwanya no gukumira ibyaha cyane cyane ihohotera rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana.

Ati:”Nitwe dufite umuti, nimuze duhaguruke nk’inzego z’ibanze ducukumbure iki kibazo. Twirinde guhishira abarikora tubashyikirize ubutabera  kugira ngo bakurikiranwe  mu mategeko.”

Yakomeje agaragaza ko mu myaka itatu ishize (2016-2019), mu karere ka Nyabihu abana b’abakobwa bagera ku 1626 basambanyijwe bikabaviramo gucikiriza amashuri yabo.

Murekatete  Annonciata , ni umuyobozi w’akagali ushizwe imibereho myiza y’abaturage mu kagari ka Isizi , mu murenge wa  Mulinga. Mu kiganiro twagiranye yatubwiye ko aya mahugurwa amwongereye ubumenyi  ku kurwanya ihohotera, atubwora ko yiyemeza ko agiye kurirwanya  yivuye inyuma.

Yagize ati:” Kuva ubu ngiye kurushaho gusobanurira abaturage ibyo nigiye hano, ikigaragara ni uko twebwe abayobozi mu nzego z’ibanze dufatanyije n’abaturage tubana umunsi ku munsi twarwanya iri hohotera kandi rikaranduka. Nzabakangurira mu biganiro tugirana yaba nyuma y’umuganda rusange, mu nteko zabo ndetse no mu migoroba y’ababyeyi.”

Usibye mu karere ka Nyabihu na Nyamagabe, aya mahugurwa yanabereye mu turere dutandukanye two mu Ntara y’Iburengerazuba.

Twabibutsa ko aya mahugurwa aje nyuma y’andi aherutse kubera mu turere dutandukanye tw’igihugu ubwo Polisi y’u Rwanda yari mu kwezi kwahariwe ibikorwa byayo (PoliceMonth2019).

Abayobobozi bayoboye ibiganiro bakuriwe na ACP Lynder Nkuranga mu karere ka Nyabihu
Abayobozi b’utugari
Ifoto y’urwibutso inzego z’ibanze n’abayobozi

 

 

Source: RNP

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *