Mu mihigo y’ubumwe n’ubwiyunge akarere ka Nyanza kabaye aka mbere, Nyarugenge irakirizura

Ni igikorwa ngarukamwaka cy’imihigo uturere duhigira gishingiye k’ubumwe n’ubwiyunge mu baturage batwo, uyu mwaka ukaba ari uwa gatatu kizihijwe.

Kuri uyu wa mbere, tariki ya 23 Nzeri 2019 nibwo Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge yashyize ahagararagara amanota n’uko uturere twagiye dukurikirana mu kwesa iyo mihigo, ukaba ari umuhango wateguwe n’iyi Komisiyo n’ubufatanye bwa Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu Minaloc.

Umunyabamanga nshingwabikorwa wa Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge Bwana Ndayisaba Fidèle ubwo yatangazaga aya manota, yabanje gusobanura ibyagendewe mu gutanga amanota ndetse n’abari babishinjwe.

Ati: ” Mwarakoze kwakira amatsinda atandukanye yazengurutse uturere twose uko ari 30 tw’igihugu, mubereka uko ibikorwa byakozwe n’umusaruro byatanze bityo nabo bakabiheraho batanga amanota.”

Fidèle NDAYISABA , umunyamabanga nshingwa bikorwa wa Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge

Komisiyo yagenzuye imihigo ikanayiheraho itanga amanota yari igizwe n’inzego zitandukanye zirimo : Mineduc, Minaloc, Minisiteri y’urubyiruko, Migeprof, SENA, CNLG, Inama y’igihugu y’urubyiruko, Umutwe w’abadepite, …

Bwana Ndayisaba, avuga ko mu itangwa ry’amanota habayeho kwita ku byiciro bitandukanye .

Icyambere gihuriweho n’uturere twose, cyahawe amanota 80% harimo icyo kwinjiza imikorere y’abakangurambaga b’ubumwe n’ubwiyunge mu igenamigambi ry’uturere no kubongerera ubushibozi kugirango barusheho gutanga umusaruro mu bukangurambaga bakora.

Kwita ku barinzi b’igihango bemejwe mu karere.

Gukoresha ihuriro ry’ubumwe n’ubwiyunge mu karere.

Kwongera imbaraga mu biganiro bya Ndumunyarwanda k’uburyo bwimbitse.

Gukurikirana ibiganiro mpaka bigamije guteza imbere ubumwe n’ubwiyunge mu mashuri.

Gukurikirana uko amahame y’ubumwe n’ubwiyunge yubahirizwa mu gihe cyo kwibuka Génocide yakorewe abatutsi

Guteza imbere ibikorwa by’isanamitima

Gukurikirana no gushyigikira Clubs z’ubumwe n’ubwiyunge mu mashuri.

Gukurikirana amashyirahamwe y’ubumwe n’ubwiyunge mu baturage.

Icyiciro cya kabiri cyabaye umwihariko kuri buri Karere, icyo gikorwa kigatwara 20% asigaye byose hamwe bikaba 100 %. Ni igice kiranga ibikorwa by’umwihariko w’Akarere mu mwaka wa 2018- 2019 bigamije gusubiza ibibazo by’umwihariko bigaragara mu Karere, buri Karere kakaba karagaragaje ibyako kiteganyirije.

Mu turere dutanu twaje mu myanya itanu ya mbere ni Akarere ka Nyanza kaje ku mwanya wa mbere n’amanota 96 %, gakurikirwa na Gisagara yagize amanota 85 %, aka Burera kaba aka gatatu n’amanota 84.5 %, aka kane kaba Gakenke ku manota 83%, na Kamonyi yagize 82%.

Meya w’akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme yashimye umwanya akarere ayoboye kabonye, avuga ko waturutse mu bufatanye bw’abaturage n’abandi bafatanyabikorwa b’akarere.

Erasme NTAZINDA, Meya w’akarere ka Nyanza

Yavuze ko Nyanza yatangiye guhiga guteza imbere ubumwe n’ubwiyunge guhera mu 2015, ubwo aka karere kazaga inyuma muri iyi mihigo y’ubumwe n’ubwiyunge.

Agira ati: “Nyuma ya raporo y’uko ubumwe n’ubwiyunge buhagaze yasohotse mu 2015, akarere ka Nyanza ntabwo twari duhagaze neza. Byatumye dukora cyane kandi byaragaragaye ko hari byinshi byahindutse ubu tukaba twaje ku isonga mu kwesa imihigo.”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Prof Shyaka Anastase,  mu ijambo rye yashimiye Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge ndetse n’uturere twose ku bw’imihigo yahizwe, avuga ko ubumwe n’ubwiyunge ari ryo shingiro ry’umutekano, kandi ko nta mutekano ntaho igihugu cyaba kigana. Yasabye uturere twaje ku myanya ya nyuma kwikubita agashyi, ubutaha tuzagaragaza impinduka.

Ati: ” Ndashimira uturere twose. Nk’uko bigaragara hari uturere twakoze neza kurusha utundi, ubundi umujyi wa Kigali wari umenyereye kuza ku isonga. Niba ari uko bagiye mu mafaranga menshi! Wenda n’ibibazo by’ubumwe n’ubwiyunge nta bihari. Ariko ikigaragara ni uko muri Kigali hakenewe kongerwamô agatege, gusa icyo kwishimira ni uko uyu mwaka urebye mu karere kabaye aka mbere n’ akabaye aka nyuma hari ibyahindutse kandi byiza kurusha umwaka ushize.”

Minisitiri Prof Anastase SHYAKA

Akarere ka Nyarugenge k’umujyi wa Kigali kaje ku mwanya wa nyuma bya bindi abantu bavuga ko umunyeshuri yakirizizuye, kagira amanota 48 %. Mu gihe imihigo y’umwaka ushize wa 2017-18 yari yabaye iya 26 n’amanota 55.96%

Akarere kari kabaye aka mbere ni Akarere ka Gicumbi n’amanota 88.08%, gakurikirwa n’aka Ngororero ku manota 88%, aka Nyagatare kaza ku mwanya wa Gatatu n’amanota 86,33%, aka Karongi ku mwanya wa kane n’amanota 86%, n’aka gatanu ka Nyaruguru byahuje amanota nako ka kagira 86% mu gihe akaririmba kabaye aka nyuma kari Ruhango yari yagize amanota 27% ubu ikaba yaje ku mwanya wa 18 n’amanota 71%.

Dore Uko uturere twose twarushanyijwe

 

1.Nyanza 96 %

 

2.Gisagara 85 %

 

3.Burera 84.5 %

 

4.Gakenke 83 %

 

5.Kamonyi 82 %

 

6.Huye 80.5 %

 

7.Bugesera 80.5 %

 

8.Nyamasheke 80.5 %

 

9.Kayonza 79.5 %

 

10. Kirehe 79 %

 

11.Karongi 77 %

 

12.Nyagatare 77 %

 

13.Rulindo 76 %

 

14.Kicukiro 73.5 %

 

15.Ngororero 72 %

 

16.Ngoma 72 %

 

17.Muhanga 71 %

 

18.Ruhango 71 %

 

19.Nyamagabe 70.5 %

 

20.Gicumbi 70 %

 

21.Rusizi 70 %

 

22.Nyaruguru 66.5 %

 

23.Rwamagana 66 %

 

24.Musanze 63.5 %

 

25.Rutsiro 62.5 %

 

26.Nyabihu 62 %

 

27.Rubavu 61

 

28. Gatsibo 60.5 %

 

29. Gasabo 60 %

 

30. Nyarugenge 48 %

Min Prof Shyaka Anastase aha igikombe cy’Intsinzi Meya w’akarere ka Nyanza Ntazinda
Akarere kabaye aka kabiri gashyikirizwa igikombe cyako

Ifoto y’urwibutso ku bayobozi b’uturere dutanu twa mbere

Abakozi ba Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge barimo Honorable Giovani RENZAHO

 

Aimé Gerald UFITINEMA

Impuruza.net

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *