Dr. Francis wari ukurikiranywe ho gukubitira Diane mu ruhame yafunguwe by’agateganyo

Dr Habumugisha Francis wari ukurikiranyweho gukubitira Kamali Diane mu ruhame yarekuwe akazajya aburana adafunze.

Bimwe mu by’urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwashingiyeho rumurekura harimo kuba icyaha ashinjwa gihanishwa igifungo kitarenze imyaka itatu, kuba ingwate n’abishingizi yatanze byizewe no kuba mu gihe yari amaze akurikiranwa atarigeze agerageza gutoroka cyangwa kwanga kwitaba urukiko.

Dr Habumugisha yategetswe kwitaba ubushinjacyaha buri wa Mbere w’icyumweru kandi akaba nta nama yemerewe kujyamo.

Ntabwo kandi yemerewe gusobanura kuri video imushinja guhohotera Kamali Diane. Hari kandi n’imitungo ye yafatiriwe.

Mu isomwa ry’urubanza yaba urega cyangwa uregwa nta numwe wari uri mu rukiko. imyanzuro ntijuririrwa.

Dr. Francis yari akurikiranweho ibyaha ashinjwa ko yakoze kuwa 15 Nyakanga 2019, cyo gukubitira umukobwa witwa Kamali Diane mu ruhame ubwo bari mu nama y’akazi.

Yatawe muri yombi nyuma yo gutakamba kwa Diane kuri Tweeter atakambira umukuru w’igihugu Kagame Paul, nawe amusubiza avuga ko ikibazo cye kigiye gukurikiranwa mu gihe urega yavugaga ko yaregeye RIB maze ntabone ubutabera.

 

Murenzi Yannick

Impuruza.net

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *