Kigali: ” Rwanda NCD Alliance” irasaba abanyarwanda kwirinda indwara zitandura

Kuva tariki ya 06 kugeza ku ya 12 Nzeri 2019 ,ni icyumweru cyahariwe kuzirikana no kurwanya indwara zitandura mu nsanganyamatsiko igira iti:”Ubuzimabwacu,Uburenganzira bwacu kandi guhera none”.

Umuryango “Rwanda NCD Alliance” wavutse mu mwaka wa 2016, ugizwe n’imiryango itandukanye iharanira kurwanya indwara zitandura nka Diabète, umutima, impyiko, umwijima… ukaba umaze kuba umunyamuryango mu bihugu uko ari bitanu bigize East Africa Community (Rwanda, Burundi, Kenya, Uganda, Tanzanie) ndetse no ku isi.

Alliance yashinzwe igamije kwishakamo no gutizanya imbaraga hagati mu banyamuryango bayigize, ku munsi wo kurwanya indwara runaka nka Diabète, imitima,… abayigize bose bagahaguruka igikorwa bakakigira icyabo, ubuvugizi bumwe, bagamije guhangana n’izi ndwara zitandura.

Icyumweru cyahiriwe kurwanya indwara zitandura cyatangiye ku itariki ya 06 kikazasozwa ku ya 12 Nzeri 2019

Icyumweru cyahariwe kurwanya indwara zitandura kigiye kwizihizwa mu Rwanda, ni ubugira kabiri, kikaba ari igikorwa ngarukamwaka. Muri iki cyumweru “NCD Alliance” n’abafatanyabikorwa bayo, bihaye umukoro wo kuzenguruka igihugu bajya hirya , bagamije gukangurira abanyarwanda kwirinda izi ndwara mu nama babwirwa zo kureka kunywa itabi, inzoga nyinshi, gukora sport zigamije kwirinda umubyibuho ukabije, kwirinda kurya ibiryo birimo amavuta menshi, n’ibindi n’ibindi. Ubukangurambaga bwabo bukaba bwatangiye kuri uyu wa gatandatu mu karere ka Musanze muri sport izwi nka ” Car free day”.

Mu buhamya bw’abanyamuryango batandukanye bagizweho ingaruka n’izi ndwara, bavuga ko n’ubwo biyakiriye ariko babayeho nabi. Mu bukene, ubwigunge, kubona imiti bibagoye kubera ubushobozi buke kuko nta mikoro bafite, kutagira akazi kuri bamwe kubera ubumuga bafite… bakaba basaba ko bakorerwa ubuvugizi ubwo aribwo bwose cyane cyane itangazamakuru  nk’Ijwi rigera kure.

Abagizweho ingaruka n’idwara zitandura batanze ubuhamya

Uzabakiriho Jean Damascene, ni umugabo utuye mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Gacurabwenge, Umudugudu wa Nyengo. Avuga ko mu mwaka wa 2000  ubwo yigaga mu mashuri abanza umwaka wa gatanu (5), yarwaye indwara irayoberana atangira yivuza mu buvuzi bwa Kinyarwanda agirango ni amarozi ariko birananirana.

Uzabakiriho Jean Damascene

Mu mwaka wa 2006 yaje kurwara igisebe akivuza hose i Kabgayi, CHUK, Roi Faysal byanga. Mu mwaka wa 2016 abaganganga bafashe icyemezo cyo kumuca ukuguru kuko basanze intandaro y’icyo gisebe ari uburwayi bwa Diabète yarafite.

Avuga ko ubu amaze kwiyakira kuko yagiye ahumurizwa n’imiryango itandukanye nka Association y’abarwayi ba Diabète ndetse na NCD Alliance, akavuga ko yasanze atari we wenyine ariko kandi akaba asaba ubuvugizi kuko we na bagenzi be bafite ikibazo kibaremereye cyo kubona imiti kuko ibageraho ibahenze.

Yagize ati: ” Indwara yacu isaba kunywa imiti buri munsi kandi iraduhenda cyane, isaba kuba ufite imashini wipima buri munsi kugirango umenye aho uhagaze kandi ibyo byose bisaba kuba ufite ubushobozi bwo kubyigurira, nta kazi abenshi tugira, nta kwiteza imbere nk’abandi kubera ubumuga tuba dufite, mbese n’ubwo twiyakiriye usanga turi imitwaro ku miryango yacu.”

Mudahogora Jovia ni umukobwa utuye mu karere ka Rurindo, Umurenge wa Shyorongi. Mu mwaka wa 2012 ukwezi kwa kane (4) yabazwe umutima ubu akaba abana n’insimburangingo abaganga bamushyizemo yitwa “TUSHO”, avuga ko ubuzima bwe bwose agomba kunywa umuti buri munsi, ku isaha imwe, amanywa n’ijoro.

Aba agomba kugira igihe runaka ajya kwa muganga, acungana n’abaganga babizobereyemo ngo bamusuzume barebe uko ubuzima bwe buhagaze ndetse bacungane n’iyo nsimburangingo ko yasaza, byumvikana ko yakongera kubagwa bakamushyiramo indi.

Mudahogora Jovia

Avuga ko we afite amahirwe kuko hari bagenzi be babazwe umutima bagashyirwamo insimburangingo y’icyuma, ngo aba baba bagomba kunywa umuti buri munsi ubuza amaraso kuvura. Uwo muti ukaba ugomba kuwunywa wabanje gufatisha amaraso rimwe (1) cyangwa kabiri (2) mu cyumweru kugirango utarenza ibipimo cyane cyangwa se ngo bibe bike, ibintu byateza insimburangingo kwifunga , bikaba byaviramo umurwayi kwitaba Imana.

Hari ababazwe impyiko, bahawe izindi n’abo bahuje nk’abavandimwe babo. Aba barwayi n’ubwo baba baravuwe bitwaye amafaranga menshi, leta ibanza kureba ndetse ikabasinyisha n’imiryango yabo ko bazabona ubushobozi bwo kwigurira imiti izafasha iyo mpyiko batewemo gukora neza, imiti ihenze cyane kuko umuti umwe umurwayi aba agomba kunywa mu gihe cy’ukwezi uba uhagaze ku gihumbi (1000) cy’idorari ($).

Muganga w’abana akaba n’umuyobozi wa NCD Alliance, Dr Mucumbitsi Joseph

Umuyobozi mukuru wa “Rwanda NCD Alliance” Dr Mucumbitsi Joseph unakuriye ishyirahamwe ry’abarwayi b’imitima, avuga ko haramutse habayeho ubukangurambaga abarwayi b’izi ndwara babona ubwisungane bwihariye.

Yagize ati: ” Byashoboka rwose ko abahuye n’izi ndwara batunga Mutuelle yihariye izajya ibafasha kwivuza no kubona imiti bitabagoye, mu bindi bihugu nk’Ubuhinde barabishoboye. Hari aborozi bafatira ubwisungane amatungo yabo, hari abacuruzi bishyira hamwe bakubaka imiturirwa, natwe turamutse tubonye umuntu utangiza ubwo bukangurambaga abanyarwanda bakabyumva tukishyira hamwe, icyo gikorwa natwe twakigeraho kandi kikatugirira akamaro kuko bisaba kwishyira hamwe gusa.”

Dr Mucumbitsi avuga ko imfu zirenga miliyoni 38 ku mwaka zihitana abantu ku isi hose zitewe n’izi ndwara, 80% y’izo mfu ziri mu bihugu bikiri mu nzira y’Amajyambere nk’uRwanda, 80% kandi y’izo mfu zikaba zashobora kwirindwa haramutse hafashwe ingamba mu mibereho n’imyitwarire yacu nko kwirinda kunywa itabi, kurya amavuta menshi, umunyu mwinshi, inzoga nyinshi, gukora sport ugamije kwirinda umubyibuho ukabije, n’ibindi n’ibindi

Uwamwezi Florence ari mu ishyirahamwe ” Smri Fit Weight Loss Center” ryashinzwe n’ababyeyi bagamije gutizanya imbaraga n’umwete bagakora sport, avuga ko ataratangira Sport na Régime y’ibyo kurya nk’imboga n’imbuto yapimaga ibiro 105kg, mu mwaka n’igice gusa amaze kuri iyo regime ibiro 25kg yabikuyeho . Avuga ko usibye no kuba yarafite ikibazo cyo kutabona umwambaro yifuza, no mu mubiri we yumvaga afite ibibazo.

Uwamwezi Florence 

Ati: ” Naragendaga nkumva munsi y’ibirenge harimo imusumari injomba kubera ibiro nari nikoreye, ubu njye na bagenzi dukora sport kabiri (2) mu cyumweru nta gusiba, twabigize umuco uhamye kuko duterana inkunga cyane.”

Avuga ko mu ishyirahamwe ryabo bafite n’abantu bapima ibiro 200kg ndetse na 300kg. Nta handi wababona kuko usanga bibera mu rugo gusa mu bwigunge bukabije kuko nta n’uko yashobora kugenda kuko nta moto yamutwara, nta modoka za rusange yabonamo umwanya,…

Florence avuga ko batangije icyo gikorwa n’ubukangurambaga mu bagore gusa, ngo kuko abagore ari ba mutima w’urugo usanga aribo bategurira imiryango yabo ibyo kurya, ayo mavuta n’umunyu ari bo babikoresha, ibintu asanga byazabafasha mu bukangurambaga hirindwa umubyibuho ukabije kuko abagore bafite umwanya ukomeye mu miryango yabo.

“NCD Alliance” ishishikajwe no gutanga amakuru k’Umunyarwanda aho ava akagera, mu mijyi no mu byaro bya kure, buri muturage akamenya amakuru  azamufasha kumenya no kwirinda indwara zitandura.

Ifite intego kandi yo kugaba amashami hirya no hino mu gihugu, kugeza ubu ikaba imaze kugira byibuze ishami rimwe muri buri ntara.

Mu buvugizi ikora, inasaba leta y’uko umuntu urwaye imwe muri izo ndwara ko mu byiciro by’ubudehe hatajya hagenderwa ku byo atunze, bose bagashyirwa mu cyiciro cya mbere kugirango akomeze arwane n’ubuzima iminsi yisunike.

Ikaba iri gukora ubuvugizi ku miryango ya Leta n’itegamiye kuri Leta, kugirango hazakorwe ubushakashatsi bugaragaza imibare y’abagenerwabikorwa bayo kuko kugeza ubu idahari.

Abayobozi ba NCD alliance: Bwana Uwingabire Ethienne, Dr Mucumbitsi Joseph, Madamu Mukankusi Costance
Igikorwa cy’ubukangurambaga  cyatangiriye mu karere ka Musanze aho NCD Alliance yifatanyije n’abaturage bakoze sport, ipima ku buntu izi ndwara zitandura

 

 

Aimé Gerald UFITINEMA

Impuruza.net

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *