Kigali: Minisiteri y’Uburezi yahembye indashyikirwa z’abarezi n’abanyeshuri zigera kuri 80

Ni kuri uyu wagatanu tariki ta 06 Nzeri 2019, Minisiteri y’Uburezi n’abafatanyabikorwa bayo batandukanye batanze ibihembo ku balimu n’abanyeshuri bahize abandi mu bikorwa by’indashyikirwa bigamije guteza imbere ireme ry’uburezi.

Muri rusange abahawe ibihembo bagizwe n’abanyeshuri, abarezi, abayobozi b’amashuri, abayobozi b’inzego z’ibanze n’abandi bantu bikorera bagize uruhare mu burezi bw’u Rwanda.

Mu banyeshuri bahembwe, harimo na Rukara Daniel wiga mu Ishuri ribanza rya Buyanga mu Karere ka Burera, avuga ko yagize uruhare mu kugarura mu ishuri abana benshi bari bararivuyemo  kugeza ubwo yagiye anabasanga aho bagiye gushaka akazi mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda, ibi akaba yarabikoze afatanyije na mugenzi we Iradukunda Zidanne.

Aba bana bahawe ibihembo bigizwe n’ibikoresho by’ishuri birimo amakayi, amakaramu, imyenda y’ishuri, imyenda ya siporo n’ibikapu byo gutwaramo amakayi bajya kwiga.

Mu bahembwe uko ari 80 bari mu byiciro bitandukanye birimo abarimu b’abagore  n’abakobwa 25 bitwaye neza kurusha abandi mu byaro, abanyeshuri bahanze imishinga ifite udushya, abarimu, n’abakora mu burezi bagiye bagira uruhare mu kugabanya umubare w’abanyeshuri bava mu ishuri batarangije n’abandi n’abandi.

Ibihembo buruta ibindi mu byatanzwe ni moto zahawe abayobozi batatu , umwe ushinzwe uburezi ku Murenge, n’undi w’ishuri bagize uruhare mu kugabanya umubare w’abana bata ishuri no gufasha abana bafite ubumuga kwiga muri gahunda y’uburezi budaheza, ndetse n’umurezi wagize uruhare mu guteza imbere siyansi no gufasha abanyeshuri muri gahunda yo kwihangira umurimo bakora isabuni y’amazi n’ibindi bikoresho bikenerwa mu mashuri.

Mbarubukeye Callixte wahembwe moto, ashinzwe uburezi mu Murenge wa Ngeruka mu Karere ka Bugesera. Yahembwe moto kubera ibikorwa yagize byo kugabanya umubare w’abanyeshuri bata ishuri abinyujije mu gusura ibigo by’amashuri kenshi no gufatanya n’abayobozi b’ibigo by’amashuri, n’ubwo yarasanganywe moto ariko avuga ko yari imaze gusaza, ngo yishimiye moto ahawe kuko igiye kumufasha mu kazi ndetse akarushaho kukanoza.

Yagize ati : “mu mwaka wa 2018 hari abana 393 bari barataye ishuri, twarabagaruye bose hasigara 18. Kubera ko nasuraga ibigo mfatanyije n’abayobozi babyo n’inzego z’ibanze, umwaka wakurikiyeho abaritaye bari 82, nabo twageze muri Gicurasi twarabagaruye”

Ibindi bihembo byatanzwe birimo amateleviziyo ya rutura umunani, inka ebyiri za kizungu, mudasobwa, Tablet 16 na telefoni zo mu bwoko bwa smart phone, ibikoresho by’ishuri, itike zo kujya kwihugura hanze, amafaranga y’ishuri, na seretifika.

Muri iki gikorwa kandi cyaranzwe n’imurika gurisha riyobowe n’abanyeshuri baturutse mu bigo bitandukanye, byaba iby’abana biga mu mashuri abanza, ayisumbuye ndetse na za kaminuza cyane cyane za IPRC, aho bamurikaga ibyo bavumbuye byuje ubuhanga buhambaye ndetse n’udushya bagiye bavumbura.

Mubo twasuye harimo abana biga mu mashuri abanza bakora imitako ikozwe mu masaro, ibikoresho byifashishwa mu kuhira imyaka mu mirima, n’imashini zitanga umuriro zizwi nka Generator,  byose byakozwe n’abanyeshuri biga IPRC, ndetse n’abanyeshuri bo mu kigo cy’amashuri yisumbuye cya ES Mukono EAR kiri mu karere ka Gicumbi. Aha aba banyeshuri ba EAR bakaba barerekanye ibintu bakora bihambaye nk’ingwa zo kwandikisha zikora mu bufu bw’imyumbati , amavuta yo kwisiga yakozwe mu gikakarubamba, amakara yo gutekesha akozwe mu mpapuro, kanta yo gutera mu musatsi, imitako , Cirage yakozwe mu mabuye ya Radio, Kore, amajyane bakora mu bibuto by’avoua,  n’indi byinshi.

Minisitiri w’Uburezi, Dr Mutimura Eugène, yavuze ko guhemba abahize abandi mu bikorwa by’indashyikirwa biteza imbere ireme ry’uburezi bizakomeza no mu myaka iri imbere

Yagize ati :“Igikorwa nk’iki cyo guhemba ababaye indashyikirwa mu guhanga udushya, bigamije gushimira abagaragaje umurava kurusha abandi mu burezi, ibi bihembo bibongerera imbaraga ku kazi no mu nshingano bafite zo kurera.”

“turahamya ko mu gihe kizaza, uko ikoranabuhanga rigenda ritera imbere ibi bikorwa bitandukanye by’indashyikirwa bizadufasha kugera ku byo twifuza nk’igihugu mu guhindura ubukungu bw’igihugu n’imibereho myiza y’abaturarwanda.”

Yavuze ko igikorwa cyo gutoranya ababaye indashyikirwa mu guhanga udushya, Minisiteri y’Uburezi yabifashijwemo n’abarezi mu bigo by’amashuri, abashinzwe uburezi mu mirenge no mu turere, uburyo bwatumye hatoranywa abahize abandi koko babikwiriye kandi ko bahembwe bikwiriye.

Abahawe ibihembo bavuga ko batunguwe, ibintu byabashimishije cyane kuko bakoraga akazi bisanzwe bumva ko ari nshingano zabo, nta bihembo barangamiye. Bashimira ababigizemo uruhare bose, bakavuga ko ari ikimentetso kibereka ko ibyo bakora hari ababiha agaciro.

Iki gikorwa cyo guhemba abalimu n’abanyeshuri bahize abandi mu bikorwa by’indashyikirwa, ni ku nshuro ya mbere gikozwe na Minisiteri y’uburezi n’abafatanyabikorwa bayo batandukanye harimo UNICEF, Umwalimu Sacco n’abandi

Ni umuhango witabiriwe n’abanyeshuri, abarezi, abayobozi b’ibigo n’abafatanyabikorwa b’urwego rw’uburezi mu Rwanda

Abana biga mu mashuri abanza bakora imitako yo mu masaro
Minisiteri w’Uburezi, Dr Mutimura Eugene n’abo bafatanyije kuyobora batembera imurikagurisha ririmo ibyakozwe n’abanyeshuri
Umunyeshuri wo ku kigo cya ES Mukono EAR, Kambabazi Lita wiga mu mwaka wa 5 asobanura ibyo bakora n’uburyo babikoramo
Icyayi, amakara, amavuta yo kwisiga n’ibindi bikorwa n’abanyeshuri
Iforomo ikora ingwa n’imitako itandukanye
Pubeli ikorwa mu ducupa tw’amazi

 

 

 

Aimé Gerald UFITINEMA

Impuruza.net

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *