“Abanyarwanda dukwiye kugira umuco wo gusoma ibitabo aho gusoma ibisukika ” Min Nyirasafari Esperence

Ubwo u Rwanda rwitegura kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo gusoma no kwandika, mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa kane tariki ya 05 Nzeri 2019, Minisitiri w’Umuco na Siporo Nyirasafari Esperance, afatanyigije n’umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi  ushinzwe amashuri y’inshuke, abanza n’ayisumbuye Dr Munyakazi Isaac, bagarutse ku muco muke w’abanyarwanda badakunda gusoma ibitabo bityo bakaba babibutsa ko bakwiye kwikuramo uwo muco ndetse n’ababyeyi bakarushaho gushishikariza abana babo umuco wo gusoma.

Minisitiri Esperance NYIRASAFARI 

 

Minisitiri Nyirasafari Esperance yabigarutseho, aboneraho gushishikariza Abanyarwanda b’ingeri zose gukunda gusoma no kwandika.

Yagize ati: “Ndasaba Abanyarwanda mu byiciro byose kugira umuco wo gusoma, tukaba igihugu gifite ubumenyi kuko gusoma tubivanamo ubwenge n’ubuhanga, no mu ishuri mwarimu ntaguha byose, hari ibyo wivumburira ubikuye mu gusoma.”

Avuga ko n’ubwo ibyo gusoma byaba bike ariko ari byiza ko umuntu yanahera kuri bike bihari agasoma kuko hari icyo akuramo. Yasabye ababyeyi gukundisha abana gusoma no kwandika kuko bizatuma bagira ibakwe mu kohereza abana mu mashuri, abataramenya gusoma nabo ababyeyi bakabasomera udukuru tubashimishije.

Minisitiri Nyirasafari kandi yasabye Abanyarwanda kugira umuco wo kugura ibitabo mu rwego rwo kubivomamo ubumenyi no kubikuramo isesengura rikomeye ryagirira akamaro umusomyi.

Minisitiri w’Umuco na Siporo akomeza avuga ko yifuza ko Abanyarwanda bagira umuco wo gusoma aho bari hose ku buryo no mu ngendo bakora mu modoka cyangwa mu gihe baruhuka buri wese yagombye kugira igitabo cyo gusoma cyangwa ikinyamakuru.

Avuga ko gusoma no kwandika bikwiye kuba umuco uranga Abanyarwanda b’ingeri zose ndetse n’aho bari hose, kuko bizanafasha abana gukura bakunze uwo muco basanganye abakuru n’ababyeyi babo bityo bikanabakundisha ishuri, bikaba byanakemura ikibazo cy’abana bata amashuri ku mpamvu zinyuranye.

Umunyabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi Dr. Munyakazi Isaac, avuga ko buri mwaka mu kwezi kwa Nzeri Minisiteri zombi zihurira hamwe mu rwego rwo gutegura umunsi mpuzamahanga wo “gusoma no kwandika”.

DR Issac MUNYAKAZI

Avuga ko ikibahuza ari ihuriro ryiswe “Soma Rwanda”, rikaba ari ihuriro rigamije guteza imbere umuco wo gusoma no kwandika mu Rwanda.

Akomeza avuga ko ari urubuga rwo gufatanya , guhuza ibikorwa , gusangira amakuru hagamijwe guteza imbere uyu muco ariyo mpamvu buri gihe mu kwezi kwa Nzeri bahurira hamwe kugira ngo bategure uku kwezi kwitirirwa “Ukwezi ko Gusoma no Kwandika”.

Ashimangira ibikorwa bizibandwaho, yavuze ko muri uku kwezi ikizibandwaho ari ukwibutsa abanyarwanda umuco wo gusoma no kwandika, anibutsa ko kuva ku itariki ya 08 Nzeri ari umunsi Mpuzamahanga wagenewe gusoma no kwandika wizihizwa ku isi hose ukaba waratangiye kwizihizwa mu mwaka w’1966.

Yagize ati: “Umunsi mpuzamahanga wo gusoma no kwandika watangiye mu 1966, ugamije kumenyesha abatuye Isi ko gusoma no kwandika ari uburenganzira bw’ibanze bwa muntu n’umusingi w’indi myigire yose.”

Dr. Munyakazi yagarutse ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka, aho igira iti: “Gusoma no kwandika mu ndimi zose ni isoko y’ubumenyi.”yavuze ko ijyanye n’icyerekezo leta yihaye cyo kuba ingenzi mu ruhando mpuzamahanga mu bucuruzi no kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi.

Avuga ko gusoma no kwandika mu ndimi zitandukanye bifungurira abanyagihugu amarembo n’imiryango amahirwe yo gukora ibikorwa bitandukanye harimo ubucuruzi no kwiga, mu gihe uvuga ururimi rumwe aba yifungira amarembo.

Imibare ishyirwa ahagaragara, igaragaza ko amasomero mu Rwanda uyasanga mu turere 24 gusa, mu gihe utundi 6 ataragezwamo, yose hamwe akaba ari 67 hakwiyongeraho isomero ry’Igihugu akaba 68, mu gihe kandi umubare w’abanyarwanda bazi gusoma ungana na 86,3%

Aba baminisitiri bombi bemeza ko koko amasomero akiri make ariko bakavuga ko hari gahunda yo kongera amasomero mu gihugu kugira ngo abantu bose babashe kubona ibyo basoma no kuvoma ubwenge n’ubumenyi mu bitabo, bemeje ko ku bufatanye n’abafatanyabikorwa banyuranye barimo n’imiryango itari iya Leta amasomero azongerwa mu gihugu.

Kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo gusoma no kwandika biteganyijwe ku ya 08 Nzeri 2019, ku rwego rw’Igihugu ukazizihirizwa mu karere ka Nyamagabe kuri sitade y’i Nyagisenyi.

 

Impuruza.net

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *