Kigali: Si ugupfa gutanga ikigo nderabuzima hari byinshi bigenderwaho “Dr Sabin Nsanzimana”

kuri uyu wagatandatu tariki ya 31 Kanama 2019, ubwo RBC ndetse n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryira ku mibereho y’abaturage (UNFPA/FNUAP), bitabiraga umuganda rusange usanzwe uba buri wagatandatu w’impera z’ukwezi, wabereye mu mudugudu wa Gasasa, Akagari ka Rugando, Umurenge wa Kimihurura, Akarere ka Gasabo, by’umwihariko ukaba wahuriranye no kwizihiza Yubile y’imyaka 50 UNFPA imaze ikora ibikorwa byo kwita ku muryango n’imibereho y’abaturage.

Ubuyobozi bw’Ikigo k’igihugu cy’ubuzima RBC, butangaza ko mu Rwanda gahunda yo kuboneza urubyaro igenda neza, kuko umubare w’abana ku muryango ugenda ugabanuka, kuko mu myaka itanu ishize wavuye ku kigereranyo cy’abana batandatu (6), ubu bakaba bageze kuri bane (4) ku muryango.

Umuyobozi wa RBC Dr Sabin ari kumwe na Mark Bryan Schreiner uhagarariye UNFPA mu Rwanda

Umuyobozi w’ikigo k’Igihugu gishinzwe Ubuzima RBC, Dr. Sabin Nsanzimana, yatangaje ko hari uburyo bwo kurinda abangavu gutwita bukiganirwaho hagati ya Leta n’Abihayimana, kuko kuboneza urubyaro bidahera ku wabyaye ahubwo bihera kuri wawundi ubiteganya.

Yagize ati : “Dufite uburyo bwinshi bitewe n’ikiciro k’imyaka umuntu aba arimo, abakiri bato hari ibyo bagenerwa, abakuze hakaba n’ibyabo. Mu byo tukiganiraho n’Abihayimana harimo uburyo bwo gukoresha udukingirizo ndetse no kwifungisha, hari ibyo tugerageza kuganiraho cyane kugira ngo tugire aho duhurira. Uburyo bwose bwo kuboneza urubyaro buteganywa na Minisiteri y’ubuzima, bwaba ubwo kwifata ndetse n’ubwo kwa muganga, nta na bumwe bukuraho ubundi, bwose buruzuzanya.”

Mu ijambo ry’umukuru w’umudugudu wa Gasasa yagejeje ku bitabiriye umuganda, yagaragarije leta uburyo abaturage b’Umurenge wa Kimihurura by’umwihariko umudugudu wa Gasasa bahura n’ikibazo cyo kwivuza kuko nta kigo nderabuzima  (Centre de santé ) bagira, avuga ko bibavuna cyane bajya kwivuriza nka za Remera n’ahandi, bityo akaba asaba Leta ko yabafasha ikabegereza ikigo cyo kwivurizamo hafi.

Mu kiganiro n’itangazamakuru , Dr Sabin Nsanzimana abajijwe niba ubusabe bw’abaturage hari ikizere cyo kubona Centre de santé yatubwiye ko atari ugupfa gutanga ikigo nderabuzima ko ahubwo hari byinshi ngenderwaho kugirango ikigo gishyirwe ahantu runaka.

Umuyobozi wa RBC, Dr Sabin NSANZIMANA

Ati: ” Ni icyifuzo cyiza kandi cyakiriwe. Ariko buriya Centre de Santé ntabwo zubakwa na Minisante gusa, ni ubufatanye cyane ko ubu tunashishikariza n’uturere ubwatwo kuba babishyira no mu mihigo, ahubwo tukareba uburyo twabifatanya. Bashobora kubaka tugashaka ibikoresho, cyangwa se bakubaka igice kimwe natwe tukubaka ikindi. Meya yarahari natwe turahari, mu igenamigambi mu mihigo izaza tuzabiganiraho turebe y’uko iyo centre de santé  basabye yashyirwa mu bikorwa.”

” Buriya ariko Centre de santé ntipfa kubakwa ahantu, ubanza kureba ese iyo byegeranye iri ku ntera ingana ite ? Ntabwo twazegeranya hari abandi bagenda ibirometero 20 ngi bagere ku ivuriro, niyo mpamvu mvuga ko ari ibintu byigwaho, tugashingira ku mibare igaragara atari uko umuntu abivuze ngo bihite bikorwa.”

Mark Bryan Schreiner uhagarariye UNFPA mu Rwanda

Mark Bryan Schreiner uhagarariye UNFPA mu Rwanda, avuga ko ku bijyanye no kuringaniza urubyaro icyo bitaho ari ukumenya ko abantu bose amakuru abageraho uko bikwiye.

Agira ati :“Dushyigikiye ko abantu ari bo bifatira icyemezo, niba bakeneye kuboneza urubyaro mu buryo butangwa kwa muganga, bakabyifatiraho icyemezo kandi bagahabwa izo serivisi. Dukorana n’inzego zitandukanye kugira ngo amakuru ajyanye n’ubuzima bw’imyororokere agere no ku bato, bityo bifatire ibyemezo ubwabo.”

Umuganda /Amafoto

Hakozwe umuhanda usanzwamo ibitaka n’abaturage bafatanyije n’abayobozi batandukanye

Ingabo z’igihugu n’abapolisi nabo bari baje gufasha abaturage

Meya w’umujyi wa Kigali Rubingisa Pudence na Meya w’Akarere ka Gasabo Rwamurangwa bubaka rigori y’amazi

Inama y’umuganda yabereye ku kigo cy’amashuri abanza cya Rugando

 

Ufitinema Aime Gerard

Impuruza.net

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *