Mugisha Moïse yegukanye umudali w’Umuringa muri All-African Games

Umunyarwanda Mugisha Moïse yegukanye umudali w’Umuringa nyuma yo kuba uwa gatatu mu isiganwa ry’amagare ryabaye kuri uyu wa Mbere, mu mikino nyafurika ya All-African Games iri kubera muri Maroc.

Kuri uyu wa Mbere hasiganwe abakinnyi ku giti cyabo basiganwa n’ibihe, aho u Rwanda rwari ruhagarariwe n’abakinnyi babiri, Mugisha Moïse na Areruya Joseph, basiganwa ku ntera y’ibilometero 38.

Mugisha wari umaze iminsi mu Bubiligi akina amasiganwa ya Skol Fly Cycling Team, yabaye uwa gatatu akoresheje iminota 48, amasegonda 26 n’ibice 59.

Uyu munyarwanda yaje akurikiye Abanyafurika y’Epfo babiri, aho uwa mbere yabaye Ryan Gibbons wakoresheje iminota 46, amasegonda 50 n’ibice 34, arusha mugenzi we Kent Warwick Main amasegonda 23.

Areruya Joseph ukinira Delko Marseille Province yo mu Bufaransa yabaye uwa karindwi nyuma yo gukoresha iminota 49 n’amasegonda 14.

Uyu mudali Mugisha Moïse yegukanye, wabaye uwa gatatu u Rwanda rubonye mu mikino nyafurika iri kubera muri Maroc nyuma y’indi ibiri y’Umuringa (Bronze) yatwawe n’ikipe y’abagabo ya Beach Volleyball n’ikipe y’Amagare mu gusiganwa n’ibihe nk’ikipe.

Ubwo iyi mikino ya All-African Games iheruka kuba mu 2015 i Brazzaville, ikipe y’u Rwanda y’Amagare yatwaye imidali ibiri irimo uwa Zahabu wegukanywe na Hadi Janvier mu gusiganwa n’ibihe n’uw’Umuringa watwawe mu gusiganwa n’ibihe nk’ikipe.

Mugisha Moïse, Areruya Joseph, Munyaneza Didier na Nzafashwanayo Jean Claude, bahagariye u Rwanda muri Maroc bazasubira mu muhanda ku wa Kane tariki ya 29 Kanama bakina isiganwa ryo mu muhanda (Road Race).

Hitimana Noël na Yankurije Marthe bahagariye u Rwanda mu mikino Ngororamubiri, bazasiganwa ku maguru ku ntera ya metero ibihumbi 10, kuri uyu wa Kabiri no ku wa Kane.

 

Murenzi Yannick

Impuruza.net

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *