Inshuti n’abavandimwe b’umukobwa wa Apôtre Masasu, Uwamahoro Deborah Masasu bamukoreye ibirori bya Bridal Shower

Ni kuri iki cyumweru tariki ya tariki ya 25 Kanama 2019, ibirori bya Bridal Shower byakorewe Uwamahoro Deborah Masasu.

Ni ibirori byitabiriwe n’abagore ndetse n’abakobwa b’inkoramutima za Deborah Masasu ndetse n’umuryango we, aho bose bari mu myambaro y’imyeru gusa.

Muri ibi birori, bafashe umwanya wo kugira inama uyu mukobwa witegura kurongorwa z’uburyo azita ku mugabo ndetse n’izindi nshingano z’urugo, banaboneraho kumwifuriza kuzagira ubukwe bwiza n’urugo ruhire.

Uyu mukobwa wavuzwe mu rukundo n’umuhanzi Patient Bizimana, yakorewe ibi birori nyuma y’aho ku wa 3 Kamena 2019 aribwo yambitswe impeta y’urukundo n’umukunzi we Musafiri Thacien amusaba ko bazabana akaramata, umukobwa abimwemerera atazuyaje.

Umwe mu nshuti za hafi za Deborah aherutse kubwira Iyobokamana dukesha iyi nkuru, ko itariki y’ubukwe itarashyirwa hanze gusa ngo buteganyijwe muri iyi mpeshyi.

Mu mwaka ushize, uyu mukobwa n’umuririmbyi Patient Bizimana bahanye ubutumwa kuri Saint Valentin buhishura ko bashobora kuba barashatse gukundana bikazamo kidobya.

Muri ibi birori Deborah yakase n’umutsima bari bamuteguriye

Patient Bizimana yanditse asaba Deborah ko yamwiyungaho bagasangira ibyishimo by’umunsi w’abakundana (Saint Valentin ), ndetse amubwira ko ari wenyine bityo ko amata yaba abyaye amavuta, umukobwa yahise yandika abwira uyu muhanzi ko icyifuzo cye kitakubahirizwa kuko amazi yarenze inkombe.

Patient yagize ati: “Deborah Masasu nawe nkwifurije umunsi mwiza wa Saint Valentin. Ngwino twishimane […] Ndi njye nyine.”

Umukobwa wa Apôtre Joshua Masasu yahaye Patient Bizimana igisubizo amubwira ko ‘yatinze kumutumira’ ndetse amwibutsa ko yigeze kumwanga bityo ko ubu yahisemo Yesu.

Yagize ati “Patient Bizimana, ntiwanyanze se? Ubu ndi kumwe n’inshuti. Waratinze cyane. Ntiwantumiye hakiri kare […] sinkiri njye nyine, ubu mfite Yesu [aya magambo yayaherekeje udutima, aka mbere kari gashinzemo icumu akandi kameze neza mu ibara ry’umuyemba].”

Uwamahoro Masasu Deborah, ni umukobwa wa Apôtre Joshua Masasu uyobora Itorero Evangelical Restoration Church Masoro.

 

 

 

Kayinamura Franco

Impuruza.net

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *