Hari ikizere ko Ebola ishobora kuba igiye kubonerwa umuti

Ubushakashatsi bwagaragaje ko imiti ibiri mishya ya Ebola iyikiza ku kigero cya 90 %.

Mu gihe cya vuba kiri imbere, Ebola ishobora kuba igiye kuba indwara “ishobora kwirindwa kandi ikavurwa igakira” nyuma yaho igerageza ry’imiti ibiri rigaragaje gutanga ikigero giteye imbere cyo gukira, nkuko bivugwa n’abahanga muri siyansi.

Imiti ine yageragerejwe ku barwayi ba Ebola barenga 700 muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, ahagaragara iyi ndwara muri iki gihe.

Ibizamini by’ibanze bizwi kuri ubu ni iby’abarwayi 499 ba mbere muri abo.

Imiti ibiri muri iyo yagaragaje guhangana na Ebola ku kigero cyo hejuru, nkuko ubu bushakashatsi bwabigaragaje.

Indwara ya Ebola imaze guhitana abantu barenga 1800 muri Kongo

Abategetsi bo mu rwego rw’ubuzima bavuga ko ubu iyi miti igiye gukoreshwa mu kuvura abarwayi bose ba Ebola muri Kongo.

Ikigo cy’Amerika kiga ku ndwara zandura ndetse n’ingaruka y’imiti – cyitwa NIAID mu magambo ahinnye y’Icyongereza, ni kimwe mu bateye inkunga igerageza ry’iyo miti.

Cyatangaje ko ibyavuye muri iryo gerageza ari inkuru nziza cyane mu rugamba rwo kurwanya Ebola, ku bihugu biyirwaje ndetse by’umwihariko ku barwayi bayo.

Ubu bushakashatsi bwakozwe n’ikigo mpuzamahanga cy’ubushakashatsi, buyoborwa n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS). Bwatangiye mu kwezi kwa cumi na kumwe k’umwaka ushize.

Iyi miti izwi nka REGN-EB3 na mAb114, irwanya virusi ya Ebola mu maraso, ikayica intege mu turemangingo tw’umubiri.

Abakora mu bikorwa by’ubuzima muri Kongo bitegura gutanga urukingo rwa Ebola

Dr Anthony Fauci, umukuru w’ikigo NIAID, yavuze ko iyi ari imiti ya mbere, mu bushakashatsi bwa siyansi bukomeye, yagaragaje mu buryo bugaragara kugabanya ubukana bwo kwica bwa Ebola ku barwayi.

Iyi miti ya REGN-EB3 na mAb114 yakozwe hashingiwe ku bigize amaraso y’abarokotse Ebola, indwara imaze guhitana abantu barenga 1800 muri Kongo honyine guhera mu kwezi kwa munani k’umwaka ushize.

Indi miti ibiri, yitwa ZMapp na Remdesivir, yakuwe mu igerageza kuko basanze itanga umusaruro mucye.

Sabue Mulangu, umushakashatsi ku ndwara zandura wagize uruhare muri iri gerageza, yavuze ko ibyarivuyemo bivuze ko abategetsi bo mu rwego rw’ubuzima bashobora gushimangira babwira rubanda ko abarenga 90% bakira Ebola iyo bavuwe hakiri kare.

Urukingo rwiza ni bwo buryo bwiza bwo kuyirwanya

Ashima ibyavuye muri ubwo bushakashatsi, Jeremy Farrar uyobora ikigo Wellcome Trust cyo mu Bwongereza gikora ubushakashatsi mu by’ubuzima, yavuze ko nta shiti ko iyo miti izarokora ubuzima bw’abantu.

Abakozi bo mu rwego rw’ubuzima bambaye imyenda yabugenewe mu kubarinda, batera imiti ku mbangukiragutabara (Ambulance) ku kigo kivurirwamo Ebola mu gihugu cya Kongo

Bwana Farrar yavuze ko ibyavuye muri ubwo bushakashatsi bigaragaza ko abahanga muri siyansi bari hafi guhindura Ebola indwara ishobora kwirindwa no kuvurwa igakira.

Ariko yongeyeho ko uburyo bwiza cyane kurusha ubundi bwose bwo guhangana na Ebola ari urukingo rwiza.

Bwana Farrar avuga ko urukingo ari ubwoko bw’umuti uvugurura ubwirinzi bw’umubiri ku ndwara.

 

Kayinamura Franco

Impuruza.net

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *