Kigali: “Gorilla Games” igisubizo ku bakunzi b’imikino y’amahirwe

Kuri uyu munsi tariki ya 8 Kanama 2019, Ikigo Cheza Rwanda Games cyagiranye ikiganiro n’itangazamakuru kigamije kugeza ku banyarwanda n’abaturarwanda muri rusange imikino bagiye kubazanira y’amahirwe, igikorwa nyir’izina kizatangizwa ku mugaragaro kuri uyu wa gatandatu.

Kuwa Gatandatu tariki 10 Kanama 2019 kandi nibwo hazaba hasozwa amarushanwa y’imikino y’abatarabigize umwuga yatewe inkunga na Gorilla Games, kuri Stade Amahoro i Remera, ari nabwo hazaba hatangiye shampiyona y’umupira w’amaguru mu Bwongereza ikunzwe na benshi hirya no hino ku isi.

Kuva uwo munsi abakunzi b’imikino akaba ari bwo bazatangira gutega babikoreye aho bari hose mu gihugu, icy’ingenzi akaba ari uko washobora gukoresha no kubona internet.

Ibyo bisaba gusa kujya ku rubuga rwa www.gorillagames.africa cyangwa ugashyira porogaramu ya Gorilla Games muri telefone igezweho (Smart Phone, Tablet cyangwa Ipad).

Abafite telefone zisanzwe nabo ntibabibagiwe kuko bashobora gutega bakoresheje ubutumwa bugufi (SMS) cyangwa kode ya USSD.

Hifashishijwe uburyo bwa MTN Mobile Money, Airtel Cash cyangwa konti ye yo muri banki, umuntu ashobora kohoreza amafaranga ku ikofi ye yo muri Gorilla Games kugira ngo abashe gutega.

Iyi mikino ishingiye ku ikoranabuhanga no kugirango bitange icyizere kirambye ku bakigana, niyo mpamvu umuntu ukoranye nacyo agomba gukurikiza amabwiriza mashya agenga imikino y’amahirwe.

Abagana Gorilla Games basabwa kubanza kwiyandikisha bagatanga imyirondoro harimo amazina, nimero y’irangamuntu cyangwa pasiporo na nimero za telefone.

Iri koranabuhanga rya Gorilla Games ririzewe kuko ridashobora kwinjirwa n’abajura bakoresha ikoranabuhanga, dore ko banateye usanga banafite ubumenyi buhambaye mu myibire yabo.

Gorilla Games ije izanye umwihariko mu mikorere yawo , ari nako ije igamije gushyigikira gahunda leta y’u Rwanda yihaye yo kugabanya ihererekanywa ry’amafaranga mu ntoki bizwi mu rurimi rw’icyongereza nka “Cashless system”.

Ubuyobozi bw’iki kigo buvuga ko hari icyizere ku bakinnyi cyangwa se abantu bakunda gukina imikino y’amahirwe, bukavuga ko ari Kampani itandukanye n’izindi zagiye ziza nyuma zikaburirwa irengero ndetse rimwe na rimwe zikagenda zambuye abanyarwanda.

Abayobozi bakuru mu kigo Cheza Rwanda Games basobanurira itangazamakuru iby’imikino ya Gorilla Games

Bavuga ko mu gutangiza Kampani baciye mu nzego zitandukanye za Leta nka Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda ( Minicom), RDB,…mbere yo kugirango bahabwe ubuzima gatozi mu bisabwa hari ingwate y’amafaranga runaka batanze kugirango hirindwe ibyo bibazo byose byabaye no kugirango hashimangirwe icyizere gisesuye ku bazaba babagana.

Imikino y’amahirwe ikunze kubata abayikina, kuyivamo bikaba ingorabahizi cyane cyane ko hari n’igihe usanga ikinwa n’abana bataruzuza imyaka y’ubukure (18), Kalisa Hubert ashinzwe imenyekanisha n’iyamamazabikorwa muri iki kigo, avuga ko Cheza Rwanda Games nabyo yabitekerejeho.

Yagize ati: ” Dufite uburyo butandukanye bushingiye ku ikoranabuhanga, tuzakorana n’ibigo bitanga irangamuntu k’uburyo umuntu wese uje gukina imikino yacu agomba kuba atari minsi y’imyaka 18. Ikindi kiyongeraho, ni uko dufite uburyo ngenderwaho bw’ikoranabuhanga ku rubuga rwacu, yerekana imico cyangwa ingeso zaba zenda kwokama ukina iyi mikino, tukaba twamugira inama, byaba na ngombwa tukaba twanahagarika kuba yabasha kongera gukina.”

Kalisa Hubert, umukozi mu kigo Cheza Rwanda Games

Ikigo Cheza Rwanda Games nka Betting Company , gifite uburambe n’ubunararibonye bw’imyaka irenze 15 mu mikino nk’iyi bakuye mu bihugu nk’Ubwongereza, no mu bindi bihugu bitandukanye cyane cyane byo ku mugabane w’Iburayi aho bakoraga mu bigo bifite ubumenyi n’ubushobozi buhambaye mu mikino y’amahirwe.

Iki kigo kivuga ko abantu badakunda gukina imikino y’amahirwe ahanini biterwa n’imyumvire, kikavuga ko kubetinga ubwabyo atari bibi kuko n’ubusanzwe abantu baba bakunda imipira, bakayireba bayishyuyeho amafaranga, bakajya mu tubari kuyirebera yo ndetse bakagira n’amakipe bakunda. Kivuga ko kandi ubu ari uburyo busanzwe bwo kwishimisha nk’ubundi bwose, imikino irakinwa watsinda ugahabwa amafaranga yawe ukiteza imbere, imisoro ikishyurwa, ibikorwa rusange bikagezwa ku baturage, n’ibindi n’ibindi ahanini biba bigamije guteza imbere igihugu n’umuturage muri rusange.

Gorilla Games, imaze ukwezi izenguruka mu mijyi itandukanye y’igihugu mu rwego rwo kwiyereka abanyarwanda, tumwe mu turere yanyuze mo  ni nka Musanze, Rwamagana, Rubavu na Huye.

Imikino yarakinwe mu rwego rwo kumenyekanisha Gorilla Games
Bruce Mélodie azasusurutsa abantu mu muhango wo kumurika Gorilla Games

 

 

Ufitinema Aime Gerard

Impuruza.net

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *