Rwanda na RDC bakomeje kurwana inkundura ngo barebe ko baca Ebola mu karere

Kuri uyu munsi tariki ya 06 Kanama 2018, Minisitiri w’ Ubuzima w’u Rwanda Dr Diane Gashumba na Minisitiri w’ Ubuzima w’ agateganyo Pierre Kangudia hamwe n’amatsinda bayoboye yo ku mande zombi, baganira ku ngamba zo gukumira Ebola ngo itinjira mu Rwanda ndetse n’uko yarwanywa igashira muri Kongo.

Minisitiri Kangudia yavuze ko icyorezo cya Ebola gihangayikishije ubutegetsi bw’igihugu ke ndetse n’Akarere kose, akaba ariyo mpamvu biteguye gufatanya n’u Rwanda kugihashya ngo gicike burundu.

Yagize ati: “Mwakoze kudutumira, mwakoze kudukangura, nagira ngo mvuge ko icyorezo cya Ebola kitareba gusa, DR.Congo, nticyanabaye gusa ikibazo k’ibihugu byo mu biyaga bigari, ni ikibazo cya buri wese ukibona. Kugira ngo duhuze imbaraga turwanye iyi ndwara tuyirandure mu buryo bwa vuba, buri wese upfuye azize Virus ya Ebola, urupfu rwe ntirukenewe.

Minisitiri w’Ubuzima w’u Rwanda, Dr Diane Gashumba yahaye ikaze Pierre Kangudia n’abo bari kumwe waraye i Goma avuye i Kinshasa, yavuze ko Ebola ireba buri wese, kandi ihangayikishije ubuzima bw’abaturage b’ibihugu byombi ariyo mpamvu hagomba kuganirwa ku ngamba buri wese yafata kugira ngo ikumirwe.

Mu gihe gito cyane kingana n’umwaka umwe gusa, Icyorezo Ebola kimaze guhitana abagera ku 1800 muri DR Congo barimo batatu bapfiriye mu karere ka Goma, akarere kari hafi y’ umupaka w’u Rwanda.

Minisiteri y’ Ubuzima mu Rwanda ivuga ko kugeza ubu nta murwayi wa Ebola uragaragara ku butaka bwarwo.

Uku guhura kw’abaminisitiri b’ubuzima b’ibihugu byombi, bashyize hanze itangazo rigira riti:

Minisiteri w’ubuzima w’uRwanda Dr Diane Gashumba aha ikaze mugenzi we wa RDC n’abo ayoboye

Intumwa zatutse mu gihugu cya RDC

Min Dr Diane Gashumba n’itsinda ayoboye
Abaminisitiri bombi bagiranye amasezerano

Impande zombi zafashe ifoto y’urwibutso

 

Ufitinema Aime Gerard

Impuruza.net

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *