uruhare rw’Iposita mu bucuruzi hakoreshejwe ikoranabuhanga

Iposta ni ikigo kitari icya vuba aha mu bijyanye n’itumanaho kuko yatangiye mu mwaka wa 1922 mu gihe cy’ ubukoroni u Rwanda ruri muri Rwanda-Urundi na Congo. Mu 1962 u Rwanda rubonye ubwigenge yabaye Iposita y’uRwanda kugeza mu 1992 ijya muri Minisiteri yari ishinzwe itumanaho.

Ni ikigo gifite uburambe mu mikorere y’itumanaho muri rusange, mu rwego rwo guteza imbere ubucuruzi bukorwa hakoreshejwe ikoranabuhanga, ikaba yariyemeje kugendana n’ibihe bityo ntibe yatenguha n’abayigana.

N’ubwo ubusanzwe Iposita yajyanaga ubutumwa runaka ahantu runaka ariko ntitware byinshi icyarimwe, Iposita y’u Rwanda ivuga ko muri iki gihe cy’ikoranabuhanga bikwiye ko abashoferi bayifasha mu kugeza ibintu by’abakiliya bayo baherereye hirya no hino mu Rwanda bakoresheje uburyo bwa GPS bwerekana ibyerekezo, ahantu n’urugendo rugerayo.

Ikoranabuhanga rya GPS (Global Positioning System) bukaba ari uburyo buzafasha Iposita gukurikirana urugendo rw’umushoferi kugeza agejeje ibyo bamutumye ku mukiliya wayo .

Ildephonse NSHIMYUMUREMYI umukozi w’Iposita

Mu kiganiro Impuruza yagiranye na Ildephonse NSHIMYUMUREMYI umukozi w’Iposita ushinzwe kemenyekanisha service zayo, yatubwiye ko Iposita ifite uruhare runini mu guhuza umucuruzi n’umukiliya mu ihererekanywa ry’ibyaguzwe hakoreshejwe ikoranabuhanga ( e-commerce).

Yagize ati: ” Iposta itwara ibintu mu buryo bwihuse buzwi nka EMS ( Express Mail Service) ikageza ibyaguzwe kuri nyirabyo mu buryo bwihuse kandi mu mutekano usesuye. Kugeza ubu Iposta ihagaze neza mu myiteguro y’itangiza ry’iyi serivise nshya y’ubucuruzi bw’ikoranabuhanga kugirango turusheho guhuza abaguze n’abagurishije ibicuruzwa cg ibiguzi byabo haba hano mu Rwanda ndetse no ku isi hose”.

Kuri uyu wa kane tariki ya 18 Nyakanga 2019, ubuyobozi bw’Iposta bwagiranye inama na bamwe mu bashoferi bahagarariye abandi (freelancers) bubabwira ko Iposita ishaka gukorana nabo ikajya ibatuma mu ntara ariko kandi bubasaba kuba inyangamugayo, bakubahiriza igihe kandi ntibatware iby’abandi.

Patrick SAFARI umuyobozi ukuriye ishami ry’ubucuruzi

Patrick SAFARI umuyobozi ukuriye ishami ry’ubucuruzi mu Iposita y’u Rwanda wari unahagarariye ikigo muri iyi nama, avuga ko batekereje bagasanga uburyo bw’ubucuruzi bukoresha ikoranabuhanga bwabafasha mu kunoza serivisi basanzwe bageza ku bakiriya babo.

Avuga ko gukorana n’abashoferi bizafasha abakiliya kutirirwa bajya ku isoko ngo bishyure n’ubwikorezi.

Yagize ati: “Iyi ni serivise nshya tuzaha abakiliya bacu, izagira icyo itwinjiriza bityo duheho n’umushoferi wadushyikirije ibyaguzwe k’umukiliya.”

Aganira n’abashoferi yibanze cyane cyane ku kintu cyo kwitwararika bakaba inyangamugayo kuko ngo byagaragaye ko hari bamwe muribo bagaragaraza imico mibi k’uburyo bashobora no kuba batageza ubutumwa bahawe kuri nyirabwo.

Ati: “ Ubunyangamugayo bwabo turabukemanga koko, ariko amahirwe ni uko tuzakorana n’abashoferi twahawe na Koperative zabo zizeye ubunyangamugayo bwabo.”

Avuga ko igihe ikosa ryabaye ryo gutwara ibyo atatumwe cyangwa akabitwara iwe, uwo icyaha kizaba ari icye kitazitirirwa Iposita.

Uburyo bwa e-commerce Iposita ishaka gutangiza byiteze ko buzafungurwa ku mugaragaro mu kwezi kwa k’uyu mwaka wa 2019, umushoferi wifuza gukorana n’Iposita muri iyi gahunda akaba agomba kuzaba afite telefoni ikoresha ikoranabuhanga (Smart Phone), izamufasha kubona urugendo rw’aho ashyiriye umukiliya w’Iposita ndetse n’aho uwo mukiliya aherereye.

SAFARI abwira abashoferi uko bakwiye kwitwara muri Servise bagiye gukorana
Abashoferi bahagarariye abandi ubwo bari mu nama yabahuje n’Iposita

 

 

Ufitinema Aime Gerard

Impuruza.net

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *