Diamond yahishuye ko yitegura ku byara umwana wa kane

Umuhanzi wo muri Tanzania Diamond Platnumz yatangaje ko we n’umukunzi we Tanasha Donna bitegura kwibaruka umwana w’umuhungu mu mezi abiri ari imbere.

Hari hashize iminsi abantu banuganuga ko uyu mukobwa ukomoka muri Kenya yaba yaramaze gusama inda y’icyamamare mu muziki wa Tanzania, Diamond Platnumz, bagendeye ku mafoto amugaragaza nk’ufite inda nini.

Kuri iki cyumweru mu birori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko ya Tanasha, uyihuje na nyirabukwe, Sandra Nasura [Mama Dangote] Diamond Platnumz yaciye amazimwe ahishura ko umukunzi we atwite umwana w’umuhungu.

Ati: “Nagira ngo ntangaze ku mugaragaro ko twitegura umwana. Hashize amezi arindwi harabura nk’andi abiri kugira ngo umuryango wacu ubone undi mwana twizera ko azaba imbaraga z’igihugu.”

Diamond yaciye amazimwe yahihwisaga ko inshuti ye itwite

Uyu azaba ari umwana wa kane Diamond abyaye nyuma ya babiri ya yabyaranye na Zari n’undi umwe yabyaranye na Hamissa Mobeto.

Diamond Platnumz na Tanasha beruye ko bakundana mu mpera z’gushyingo umwaka ushize. Kuva ubwo uyu mukobwa usanzwe ari umunyamakurukazi muri Kenya yakunze kugaragara i Dar es Salaam ari kumwe na Diamond.

Urukundo rwabo rwatangiye rufite umurego udasanzwe kuko bari bapanze gukora ubukwe tariki 14 Gashyantare 2019 birangira babwimuriye mu gihe kitaratangazwa.

Diamond n’umukunzi we Tanasha , baritegura umwana w’umuhungu

 

Kayinamura Franco

Impuruza.net

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *