Nyiramatama watoranyijwe mu bagombaga gushyingirwa umwami Musinga, yitabye Imana

Nyiramatama Ancile wigeze gutorwanywa mu bakobwa bagombaga gushyingirwa Umwami Yuhi Musinga yitabye Imana afite imyaka 109 y’amavuko.

Nyiramatama wavukiye mu Buganza mu gice cya Muhazi mu 1910, yatabarutse kuri uyu wa Gatatu tariki 3 Nyakanga 2019, ahitwa Karangazi mu Karere ka Nyagatare ari naho yari atuye.

Uyu mukecuru wari warashakanye na Rwagasore Peter mu 1934, babyaranye abana batandatu, abuzukuru 25, abuzukuruza 63 n’ubuvivi 2.

Umuvugabutumwa Ev.Kalisa Fred mu Itorero rya ADEPR mu rurembo rw’Umujyi wa Kigali muri Paruwasi ya Rukiri, ni umwe mu buzukuruza ba Nyiramatama.

Yabwiye Igihe dukesha iyi nkuru ko uyu mukecuru yakundaga abantu, agakunda umuryango we n’igihugu cye kuva ubwo yari akiri umukobwa.

Ati: “Yari umuntu ukunda abantu, agakunda umuryango we n’igihugu.”

Ev.Kalisa avuga ko ubwo yari umukobwa, Nyiramatama yigeze gutoranywamo umukobwa wagombaga gushyingirwa Umwami Yuhi Musinga n’ubwo byaje kurangira adatoranyijwe.

Nk’uko byari bisanzwe mu muco wa kera, umwami iyo yifuzaga umugore imisozi yakusanyaga ba Nyampinga bayo yizeye bakajyanwa i Bwami kumurikirwa umwami , umwami agatoranyamo umugeni we ariko uwo muhango waba uhumuje umugeni atoranyijwe  nta mukobwa wagombaga gusubira iwabo, ahubwo bose basigaraga aho bakazashyingirwa abatware cyangwa se abana babo.

Biteganyijwe ko umuhango wo gushyingura nyakwigendera uzaba kuri iki Cyumweru tariki 7 Nyakanga 2019, i Karangazi mu Karere ka Nyagatare.

 

Impuruza.net

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *