” Inganzo yaratabaye ” igitaramo cy’amateka cya Jules Sentore na bagenzi be gitegerejwe kuri uyu wa gatanu

K’ubufatanye bwa RG-Consult, ibigo Airtel, Bralirwa… n’umuhanzi wubatse izina mu Njyana ya Gakondo Jules Sentore, bateguriye igitaramo abakunzi ba gakondo cyahawe inyito ya ” Inganzo yaratabaye” kuri uyu wagatandatu tariki ya 5 Nyakanga 2019 kigamije gusubiza benshi muri bya bihe byaranze ibihe byo kubohora igihugu (1990-94).

Iki gitaramo gitegerejwe n’abatari bake iminsi yacyo iri kubarirwa ku ntoki , maze Jules Sentore n’abo yatumiye bazagifatanyamo ari bo Masamba Intore, Ingangare bo mu Bubiligi, Ibihame Cultural Troupe ndetse n’abagize Gakondo Group yubatse izina rikomeye mu gutaramira abakunda umuco nyarwanda bagakora mu nganzo kakahava.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 02 Nyakanga 2019 muri Marriot Hotel, abagize uruhare bose mu gutegura igitaramo “Inganzo Yaratabaye” bagiranye ikiganiro n’itangazamakuru , kikaba kibanze ku mpamvu n’inyito y’iki n’icyagendeweho kugirango iki gitaramo gitegurwe kndi gishyirwe mu bikorwa.

Ntazinda Marcel Umuyobozi wa Gakondo Group, abajijijwe icyatumye badafatanya na benshi mu bahanzi banabaye muri bihe byo kubohora igihugu batatumiwe ngo bafatanye kwizihiza umunsi wo Kwibohora ubugira 25, yasubije ko ko batirengagije kubatumira ndetse avuga ko

banabiganiriyeho barimo ba Mariya Yohani, Nyiranyamibwa Suzanne…bavuga ko bemeza guha umwanya abakiri bato ngo bagaragaze niba koko basigirwa inkoni yo gukomera ku muco gakondo no gukomeza guhanga ibihangano byubaka abanyarwanda.

Yashimangiye ko iki gitaramo kizakomeza kuba igitaramo ngarukamwaka, yumvikanisha ko ubutaha aba bahanzi bakuru bazatumirwamo.

Patrick Rugira Umujyanama wa Jules Sentore, yavuze ko amezi abaye arindwi bitegura iki gitaramo. Ni igitaramo avuga ko bajyanishije no gushyira hanze zimwe mu ndirimbo za Jules Sentore harimo enye zifite amashusho bashyize hanze ndetse n’indi imwe bashyize hanze ariko idafite amashusho.

Avuga ko imyiteguro y’iki gitaramo igeze kure, agashima abafatanyabikorwa bose ndetse n’itangazamakuru rikomeje kubaba hafi mu mitegurire y’iki gitaramo.

Yavuze ko imyiteguro n’imyitozo ku bahanzi bisa nk’ibyarangiye ku buryo nta mpungenge izo ari zo zose bafite.

Yagize ati : “ Nshingiye ku matike amaze kugurishwa, nizeye neza ko igitaramo kizitabirwa nta mpungenge dufite y’uko bitazagenda neza”.

Umuhanzi Sentore yavuze ko yakoze imyiteguro ihagije ‘ijana ku ijana’ kandi we na bagenzi be ko biteguye kugaragaza ‘ubuhanga n’ubutore’ mu gitaramo avuga ko yahaye umwihariko w’injyana Gakondo atitaye ku zindi yakoze anazikoranye n’abandi bahanzi.

Yakimeze avuga ko atigeze adohoka mu bijyanye n’umukino, imbyino, ibihangano n’ibindi azerekana muri iki gitaramo.

Ati: “Ntabwo ari ibyo kuvuga mu mugambo gusa ahubwo muzabibona no mu bikorwa. Igitinze ni umunsi nyirizina n’abanyarwanda bakabyibonera.”

Ingangare grp igizwe na Charles Uwihiziwe na Lionel Sentore ( umuvandimwe wa Jules Sentore) bavuga ko aho batuye mu Bubiligi bazwi nk’intore kandi ko bishimiye gutumirwa mu gitaramo cy’umuvandimwe wabo , avuga ko ari umwanya mwiza wo kugaragaza ubutore bwabo batojwe na Sentore [Umubyeyi wa Masamba Intore].

Remmy Lubega Umuyobozi wa RG-Consult yafashije Jules Sentore gutegura iki gitaramo, yavuze ko atari ubwa mbere akoranye na Sentore, avuga ko ari umufatanyabikorwa mwiza aho banamwifashishije mu bitaramo bya Kigali Jazz Junction bimaze kumenyera bitegurwa n’iyi kampani biba ku wa gatanu wa nyuma w’ukwezi .

Yavuze ko biteguye gukora ibishoboka kugira ngo igitaramo kizagende neza. Ati: “Twagombaga kumushyigikira mu gikorwa cyiza yateguye. Ni umwe mu bahanzi twifashishije muri Kigali Jazz Junction kandi yatweretse ko ashoboye. Natwe rero turiteguye gukora ibishoboka byose ngo ibintu bizagende neza mu gitaramo cye.”

Abafatanyabikorwa bose bati: ” Dushyize hamwe byose birashoboka”

Iki gitaramo “Inganzo Yaratabaye” kizabera muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, kuya 05 Nyakanga 2019.

Kwinjira mu myanya isanzwe ni ibihumbi icumi (10 000 Frw), muri VIP ku muntu umwe ni ibihumbi mirongo itatu (30 000 Frw), hari n’imyanya y’ameza y’abantu umunani batanze ibihumbi Magana abiri ( 200 000 Frw) gusa.

 

Ufitinema Aime Gerard

Impuruza.net

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *