Abafite ubumuga bukomatanyije bizihije umunsi mpuzamahanga wabo

Kuri uyu wa kane tariki ya 27 Kamena 2019, ni umunsi mpuzamahanga wahariwe kwita ku bafite ubumuga (bukomatanyije ) bwo kutumva, kutagenda no kutabona. Ni umunsi ngaruka mwaka wizihizwa ku isi hose mu Rwanda ukaba wizihijwe ku nshuro ya karindwi.

Ubuyobozi bw’igihugu, Imiryango nterankunga itandukanye cyane cyane iy’abafite ubumuga nka RUB , NCPD,… Abana n’ababyeyi bafite ubumuga nabo baturutse hirya no hino mu gihugu baje kwizihiza uyu munsi.

Mukanyandwi Aline n’imfura ye Musabyimana

Mukanyandwi Aline ni umubyeyi w’imyaka 30, atuye mu  mudugudu wa Kayumba, Akagali ka Musave, Umurenge wa Bumbogo ho mu karere ka Gasabo.

Musabyimana Emma ni umukobwa we w’imfura uri mu kigero cy’imyaka 10 ufite ubumuga bukomatanyije. Ntavuga, ntareba, ntagenda,… ubwo bumuga umubyeyi we avuga ko yabugize abutewe n’indwara ya Tifoyide (Tiphoide) yamurenze ikagera mu bwonko.

Mukanyandwi avuga ko iyo ndwara yafashe umwana we afite amezi 9 gusa. Ku bw’ubukene bw’uyu muryango, kutagira ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de santé ) umwana wabo yaje kurwara arembera mu rugo mu gihe kirenga ukwezi ataragezwa kwa muganga. Ubushobozi bubonetse yagejejwe mu bitaro bikuru bya Kigali ari muri koma ahamara amezi abiri n’igice atarakanguka, aho ayiviroyemo byabaye ngombwa ko acishwa mu cyuma cyabugenewe abaganga babwira uyu muryango ko umwana wabo yagize ubumuga bukomatanyije kubera ko Tifoyide yamurenze ikangiza imwe mu mitsi igize ubwonko.

Mukanyandwi avuga ko kubyakira byamugoye, k’uburyo yaje no guhungabana bikomeye ajyanwa mu bitaro byita ku bahungabanye biri i Ndera, aravurwa ubu akaba amaze kwiyakira no kwakira ibyabaye ku mwana we.

Mukanyandwi wamaze kwiyakira no kwakira ibyabaye ku mwana we

Kuri uyu munsi mpuzamahanga wizihijwe w’abafite ubumuga bukomatanyije, Mukanyandwi ashimira cyane leta y’u Rwanda kuba yarabatekereje igashyiraho iyizihizwa ry’uyu munsi.

Yagize ati: ” Ndashimira Leta yacu kuba yarumvise agahinda dufite n’abana bacu igashyiraho umunsi wo ku dutekerezaho. Ni igikorwa gikomeye kitwereka ko tutari twenyine kandi ko n’abana bacu ari abana nk’abandi.”

Avuga ko ahangayikishijwe cyane no kuba umwana we atiga, kuba nta nsimburangingo afite nk’igare ngo bimufashe kutigunga.

Agira ati: ” Njye n’umugabo wanjye twashyizwe mu kiciro cya 3 cy’ubudehe kandi turi abakene, nta nzu tugira turacumbitse, nta kazi gafatika dutunzwe no guca incuro,  nk’uko mubireba umwana wacu amaze gukura kumuheka nkamujyana mu mirimo biramvuna cyane, nta gare afite ngo byibuze musige no mu rugo nanjye ngende ntekanye n’igihe mbonye uwo musigira ntamuvune, mu by’ukuri hagize abamumfasha bakamutwara akabana n’abandi, akiga , yaba we natwe byadufasha cyanee.”

Abayobozi batandukanye bari bitabiriye uyu muhango

Avuga ko yizeye Leta n’imiryango nterankunga ko hari igihe nawe azasubizwa kuko hari n’ibindi bamufashije birimo no kumukura mu bwigunge.

Aline agira inama ababyeyi bagifungirana abana babo ngo ni uko bafite ubumuga runaka, akavuga ko bakwiye kumushyira ahagaragara n’ubuyobozi bukamenya ko ahari.

Ati: ” Hari ababyeyi bagifungirana umwana ngo ni uko afite ubumuga runaka, burya ni ukumuhemukira cyane nabo batiretse. None se ni umufungirana aziga ate, ese abakagombye kugufasha nka Leta cg se indi miryango nk’iyi yacu izamumenya gute utamushyize ahagaragara?”

Ashimira cyane imiryango itandukanye y’abafite ubumuga kuko ikora akazi gakomeye cyane, avuga ko byonyine no kubahuza bibomora ibikomere kuko umuntu abona mugenzi we akumva ko atari wenyine, ntiyihugireho ubuzima bugakomeza.

 

Ufitinema Aime Gerard

Impuruza.net

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *