Kigali: ibyari inama byahindutse isoko birangira hitabajwe inzego z’umutekano

Iyi nama byavugwaga ko yateguwe n’ikigo Wealth Fitness International, aho abiyandikishije biyakishaga mu uburyo bw’ikoranabuhanga (on line) bizezwaga gutahana amadolari y’Amerika 197, maze urubyiruko si ukwiyandikisha biba inyuma n’iyonka.

Iryo sinzi ryiganjemo urubyiruko kuri uyu wà kabiri babyutse berekeza iya Kigali Convention Centre (Hotel) iherereye ku Kimihurura mu karere ka Gasabo, mu nama byari byiswe ko ari iyo kubahugura ku bijyanye no gukora ubucuruzi, ariko birangira hitabajwe inzego z’umutekano kubera akajagari karangwagamo.

Abari bitabiriye inama bari mu cyumba imbere

Ubwo bahageraga, basanze ari ukubanza kwishyura, ibintu nabyo byabanje guteza akavuyo ndetse benshi cyane babanza guhagarara imbere ya Radisson Blu hotel, bamanjiriwe, nta protocole ngo ibayobore inabereke icyo bakora .

Baje kwemererwa kwinjira, maze icyumba cy’inama kirakubita kiruzura kuva imbere kugera inyuma, ku buryo wabonaga nta bwinyegamburiro n’ubuhumekero bihari.

Peter Karake , umukozi muri RIB

Inzego z’umutekano zaje kuhagera zirangajwe imbere na Komiseri wa Polisi ushinzwe Ibikorwa n’ituze rusange, CP George Rumanzi n’Umuyobozi mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, ukuriye ishami rishinzwe kurwanya ibyaha bisanzwe n’iby’iterabwoba, Peter Karake.

Izi nzego z’umutekano zaje zitabajwe n’ubuyobozi bwa Convention Centre kubera akaduruvayo, maze CP Rumanzi abwira abari muri iyi nama ko igomba kuba ihagaze ikibazo kikabanza kigakemurwa.

CP George Rumanzi

Yavuze ko kuba abantu bagiye guhugurwa, atari ikibazo avuga ko uburyo bwateguwemo bigaragaza ko harimo ibibazo bikomeye.

Yagize ati “Uwatumiye na we ntabwo azi umubare w’abantu yatumiye, abari hanze bakubye nk’ inshuro 10 abarimo imbere, uburyo bwo kwiyandikisha na bwo buratandukanye. Biragaragara ko harimo ikibazo, nicyo gituma twitwaje RIB. Hari ibimenyetso byinshi bigaragara ko harimo ikibazo kigomba gukurikiranwa”.

Ati “Turasaba ko ibyo biba bihagaze.”

Umwanzuro wafashwe ni uwo gusubiza amafaranga abari bayatswe kugira ngo binjire bayasubizwa mu maguru mashya, nyuma y’uko inzego z’umutekano zari zimaze kubyinjiramo. Zavuze ko amafaranga yari amaze gukusanywa arenga miliyoni 15 Frw.

 

 

Impuruza.net

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *