U Rwanda rwashyikirije DRC imirambo 15 yarerembaga mu Kivu

Kuri uyu wa gatandatu abayobozi bo mu mugi wa Goma, bakiriye imirambo 15 yatoraguwe mu mazi y’ikiyaga cya Kivu ahegereye u Rwanda, ku ruhande rw’u Rwanda hari Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe ubukungu.

Imirambo yatoraguwe ifitanye isano n’abantu basaga 100 baburiye ubuzima mu mpanuka y’ubwato yabereye mu Kiyaga cya Kivu mu ntangirira z’iki cyumweru.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe ubukungu, Bwana Murenzi Janvier yatangarije Impuruza ko imirambo yatoraguwe ari 15 irimo abagore 13, umugabo n’umwana.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe Ubukungu, Bwana Murenzi Janvier

Yavuze ko bitewe n’uko amazi arimo imirambo ashobora gutera indwara, basabye abafite ibikorwa bifitanye isano n’amazi y’Ikiyaga cya Kivu kuba baretse kuyakoresha haba kuyogamo cyangwa gukoresha ayo mazi mu buryo ubwo ari bwo bwose, ubuyobozi bukazasuzuma igihe ibikorwa bizasubukurirwa.

Yihanganishije Congo Kinshasa ku bw’impanuka y’ubwato iheruka kubera mu Kivu.

Ku wa Mbere w’iki cyumweru taliki 15 Mata 2019, ubwato bwavaga ahitwa Kituku muri Kivu y’Amajyaruguru bwerekeza muri Komine Mbinga, bwakoze impanuka mu kiyaga cya Kivu, ihitana abantu batatu, 33 bararokoka, abandi barenga 100 baburirwa irengero.

 

Kayinamura Franco

Impuruza.net

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *