“Hinga weze”, igisubizo kirambye k’umuhinzi w’icyaro

Mu nama y’iminsi ibiri iteraniye i Kigali itegura umunsi mpuzamahanga w’amazi ( world water day) uteganijwe kwizihizwa ku itariki ya 22 werurwe, ukazizihizwa mu karere ka Ngororero, ku nsanganyamatsiko izaba igira iti “Tubungabunge imigezi imena muri Nyabarongo na Sebeya”.

Umushinga “HINGA WEZE” uterwa inkunga n’ishami ryAbanyamerika rishinzwe iterambere mpuzamahanga (USAID Rwanda), uri kumwe n’umufatanyabikorwa wayo ECM ( Entreprise de construction Mixte ) izubaka ahazahurizwa amazi yo kuvomerera imyaka mu turere Hinga weze ikoreramo, nayo ikaba yaraboneyeho umwanya wo kumurika ibikorwa byabo.

Ubufatanye bwa ECM na Hinga Weze bushingiye ahanini ku masezerano bagiranye y’imyaka ibiri (2) yo kuvomerera abahinzi hakoreshejwe imirasire y’izuba ndetse n’imashini zizabafasha kuvomerera imirima yabo izaba ihinzwemo imyaka itandukanye .

“Hinga weze” nk’umuterankunga mukuru w’inama, yagizemo ibiganiro (Irrigation finance) bigera kuri bibiri bigamije  gushyigikira mu buryo bw’amafaranga ngo buzageza ku muturage kugirango abone ibikoresho byo kwuhira, Hinga weze ivuga ko ibikoresho bihenze, hafi ya byose biva hanze, ikavuga ko ikiguzi cyabyo umuturage atashobora kukigondera.

Uburyo bushya bwo kuvomerera imirima

Abahinzi bo mu turere twa Ngoma, Bugesera na Kayonza, babifashijwemo n’umushinga “Hinga Weze”, bagiye kwinjizwa muri gahunda yo kuhira imyaka cyane cyane mu gihe cy’izuba, hakazifashishijwa ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba. Uyu mushinga ukaba waratangiriye mu karere ka Ngoma ariko bikazagera no mu tundi turere tugize intara y’Iburasirazuba buhoro buhoro.

Umuntu ashobora kwibaza ikiguzi uko gihagaze n’uko kibarwa kugirango umuturage ashobore kuvomererwa, ese ni angahe?… “Hinga weze” ivuga ko ikiguzi kibarwa kuri Hegitare (Ha), ikavuga ko na none biterwa n’aho umuhinzi yifuza kwuhira, mu gishanga se cg i musozi, niba yifuza gukoresha pompe ya mazutu, iy’ amashanyarazi se, cg imirasire y’izuba. Uburyo yifuza bwo kuhira niba ashaka kuhiza amazi amanuka nk’imvura, amazi atemba mu miferege, amazi agenda ku gihingwa ako kanya,… byumvikana ko biterwa n’uburyo umuhinzi yumva yifuza gukoresha bityo nawe akabwirwa ikiguzi cyabyo, ariko ikavuga ko ari uburyo buhenze k’umuntu ahubwo byahenduka igihe abahinzi bishyize hamwe nk’amakoperative.

Uturere Hinga weze yatangiriyemo, ni uturere dukunze kurangwamo amapfa cyane cyane mu igihe cy’Icyi ( izuba). Ivuga ko kugabanya amapfa bigoye kubera ko uburyo bwo kuhira ( Irrigation) bukiri hasi, ikavuga ko amapfa atahita ashira, ariko igatanga icyizere k’umuhinzi babashije kugeraho ko we azajya ahinga akeza, ndetse n’ibindi byanya hirya no hino mu gihugu byatunganyijwe na RAB

Mihigo Jean Pierre ni umukozi muri ECM, avuga ko mu uturere twavuze haruguru bazatangiriramo, ngo bazavomerera hegitari 15 z’imirima.

Mihigo Jean Pierre, umukozi muri ECM

Agira ati: “Ibyo kuvomerera tuzabikora mu buryo butatu kuko hazaba hari icyumba cyo kugenzuriramo ibikorwa byose, iyo nzu izaba ifite metero 3×2 ari inzu ebyiri zegeranye, kuri izo nzu hakajyaho za plake z’imirasire y’izuba izadufasha gukurura amazi n’imashini kugira ngo tubone uko tuyabika mu bigega bizaba byateganijwe mbere yo kuyohereza mu matiyo agomba kuzuhira za hegitari 15”.

Mihigo akomeza agira ati :“Hinga Weze turayishima cyane, ubu buryo ntabwo abahinzi bashobora kubwishyura kuko burahenze, ariko uyu mushinga nkuko nabivuze nibo bateye inkunga iki igikorwa gikomeye kugira ngo abahinzi bazabashe guhinga mu bihe byose bya kinyarwanda uko ari bitatu, ndetse n’akarusho hiyongereho n’igihe cy’izuba kuko bazaba bavomerera imyaka yabo”.

Umuyobozi wa Hinga weze Daniel Gies nawe witabiriye iyi nama, ashima uburyo inama yateguwemo, avuga  ko u Rwanda ari igihugu gifite ubutunzi bw’amazi bityo akaba agomba kubyazwa umusaruro agafasha abahinzi kuyuhiza imyaka yabo.

Bwana Daniel Gies, umuyobozi wa Hinga Weze

Akomeza avuga ko Iyi gahunda nshya izatuma abaturage bagerwaho n’amazi ku buryo buboroheye, kuko babanje kwishyira hamwe kugira ngo bahuze ubutaka, ikindi abaturage bakazabasha kubonamo akazi kazatuma biteza imbere, kandi abahinzi bakazigishwa uko iyi gahunda ikora kugira ngo bazabigire ibyabo.

Agira ati: ’’ Turi hano tugamije gufasha umuhinzi guhinga byinshi kandi byiza, akagurisha byinshi ndetse no ku giciro cyiza kandi akabaho  neza, tugomba kubafasha kuvomerera ndetse no guhinga neza kugira ngo bagire umusaruro ushimishije, tuzanabahugura bikwiye kugira ngo barusheho gusobanukirwa ibibakorerwa kugirango igikorwa bakigire icyabo”.

“Hinga Weze” irajwe ishinga no gufasha umuhinzi muto wa wundi wo hasi igamije kumuzamura bityo akagira aho yigeza, agahinga byinshi kandi byiza, akagurisha ku giciro cyiza bikazanamufasha kubaho  neza, kurya neza, no kwiteza imbere mu buryo bushoboka bwose. Intumbero bafite ni iyo kuzafasha abahinzi byibuze ibihumbi bine magana atandatu (4600) mu gihugu hose.

Inama yitabiriwe n’ingeri zitandukanye

Mu nama hatanzwemo ibitekerezo bitandukanye
Bwana Damien Niyongabo, umukozi muri Hinga Weze
Ikigo ECM cyaje kumurika ibikorwa byacyo
Umuyobozi wa Hinga weze Bwana Daniel Gies, asura aho ECM imurika ibikorwa byayo
Benshi bari bafite amatsiko basobanuza uburyo bwo kuhira imyaka
Hari igitabo cy’abashyitsi bandikamo bamaze gusura no gusobanurirwa umushinga

 

 

Aime Gerard UFITINEMA

Impuruza.net

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *