Muhanga: Bahangayikishijwe n’abakobwa babyarira iwabo kuko bongera umubare w’abaturage

Bamwe mu batuye akarere ka Muhanga banenga abakobwa babyarira iwabo kutayoboka gahunda yo kuringaniza urubyaro, bityo abo babyara bakongera umubare w’abo umuryango ugomba gutunga kandi badafite ubushobozi.

Mu mudugudu wa Takwe, akagari ka Kivumu mu murenge wa Cyeza, abenshi mu bakobwa bari mu kigero cy’imyaka 18 na 25 babyara badafite abagabo, abana bakarererwa mu muryango w’umukobwa. Bigira ingaruka ku mibereho y’uwo muryango kuko uba utariteguye kwita kuri uwo mwuzukuru.

Umusaza NTEZIRIZAZA Musa, ufite imyaka 83, atuye mu mudugudu wa Takwe, akagari ka Kivumu, mu murenge wa Cyeza, avuga ko mu gace batuyemo abaturage biyongera cyane bitewe n’abakobwa babyarira iwabo.

NTEZIRIZAZA, asanga abo bakobwa babangamira ababyeyi babo kuko abo bana bavuka bahita bitwa abo muri urwo rugo. Aragira ati: “ Hari abakobwa bajya i Kigali bakazanayo abana, hari abajya mu mujyi wa Muhanga bakazana yo abana. Abo bose ntawumenya ba se. Ni umusaraba ku babyeyi baba bagiye kubarerera”.

Abafite abakobwa babyaye bahamya ko babongerera inshingano zo kurera kandi akenshi baba basanzwe badafite amikoro ahagije. YADUFASHIJE Esperance nawe wo mu mudugudu wa Takwe afite abakobwa babiri babyaye , abo babyaye biyongera ku bana barindwi yabyaye.

Umwe muri abo babyaye yarapfuye amusigira umwana w’imyaka 4 kandi ntazi na se ngo amusabe kuzajya amufasha. Ati: “Rwose aba bakobwa babyara badafite abagabo baraduhangayikisha cyane kandi mu by’ukuri ubona ko byabaye nk’icyorezo. Leta nidufashe ibakangurire kuboneza urubyaro kuko twe ntibatwumva (….). Ingaruka nitwe zizaho”.

Mu ibarura ry’abaturage ryakozwe n’Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare muri 2012, akarere ka Muhanga kari gafite abaturage ibihumbi magana atatu na cumi n’icyenda n’ijana na mirongo ine n’umwe (319.141) kandi ngo nyuma y’uyu mwaka bakomeje kwiyongera.

MUKAGATANA Fortunee, Umuyobozi w’akarere wungirije  ushinzwe imibereho y’abaturage, asaba ko habaho ubufatanye bw’inzego zitandukanye mu gusobanurira urubyiruko ubuzima bw’imyororokere kuko ababyeyi na bo batabifitemo ubumenyi buhagije.

 

Marie Josee UWIRINGIRA

Impuruza.net

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *