Kigali: Umukobwa wamamazaga igitaramo cyo gusambaniramo yatawe muri yombi na Polise

Amakuru agera kuri IMPURUZA yemeza ko umukobwa witwa Teta (niryo zina ryabashije kumenyekana), umaze iminsi yamamaza igitaramo cyiswe ‘Pussy Party’ cyagombaga kurangwa n’ibikorwa birimo ubusambanyi, yatawe muri yombi.

Guhera ku wa Kabiri, ku mbuga nkoranyambaga hacicikanye ifoto yatunguye benshi y’igitaramo cyiswe ‘Pussy Party’ cyagombaga kubera muri Kigali, aho umugabo yagombaga kugura itike yo mu myanya y’icyubahiro akongezwa umukobwa wo gusambanya.

Ni igitaramo ariko cyahise cyamaganwa na benshi uhereye ku mbuga nkoranyambaga, ndetse Dr Nzabonimpa Jaques ushinzwe Umuco mu Nteko Nyarwanda y’Umuco n’Ururimi, RALC, avuga ko bigomba gukurikiranwa na Polisi kuko biri mu cyiciro cy’ibyaha by’urukozasoni.

Umuvugizi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CP Jean Bosco Kabera, yatangarije ikinyamakuru IMPURUZA ko umwe mu bagiteguye yatawe muri yombi ariko iperereza rikaba rikomeje gukorwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).

Uyu watawe muri yombi bivugwa ko yitwa Ishimwe Christine, ndetse hakaba hari amakuru atugeraho ashimangira ko yari yaranajyanywe Iwawa mu minsi yashize kubera imyitwarire idahwitse yari yamugaragayeho.

Igitaramo bikekwa ko cyatumye afatwa cyari cyateguwe mu bwiru, ndetse na Teta uri mu bagiteguraga byari bigoye ko yagira ikintu atangaza atishisha, ku buryo kugira ngo umuvaneho amakuru kuri telefoni byasabaga kwigira nk’umuntu ukeneye itike yo kujya mu gitaramo.

Mu kiganiro kigufi yagiranye na IGIHE ku wa Gatatu, yavuze ko kwinjira bizaba ari 30 000 Frw mu myanya isanzwe na 50 000 Frw mu myanya y’icyubahiro.

Ati “Kugura amatike biratangira uyu munsi […] ushaka itike wampamagara tukavugana. Uzajya umenya aho kizabera wishyuye kuko ni ibirori byihariye. Ibizakorerwamo byo ni byinshi uzishima birenze mu buryo bwose bushoboka.”

Yakomeje avuga ko umuntu uzitabira azanywa akarya ndetse uzaba yishyuye 50 000 Frw agahabwa n’umukobwa uzamushimisha mu buryo burenze.

Ati “Uzanywa, urye, ubyinirwe ndetse nuba wishyuye mu myanya y’icyubahiro uzaba ufite umukobwa wawe muzasambana. Abakobwa turabifitiye ariko unamufite wamusohokana.”

Minisitiri wa Siporo n’Umuco, Espérance Nyirasafari, we yavuze ko nta kintu yavuga ku gitaramo nk’iki kuko nta byinshi akiziho.

Ibyapa byamamaza ibi birori, byagaragazaga ko byari kuzaba guhera saa yine z’ijoro (22h00) kugeza bucyeye, aho bivugwa ko abagombaga kubyitabira bari kuzakora ibikorwa bitandukanye by’urukozasoni n’ishimishamubiri, kandi hakaba hari n’abavuga ko n’ubwo bisakaye muri uyu mwaka ngo byaba bimaze imyaka isaga itandatu biba mu mujyi wa Kigali ariko bikagirwa ubwiru bukomeye cyane.

 

Ufitinema Aime Gerard                                                                                                                                                  Impuruza.net

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *