Uko uRwanda rwagiye rwaguka n’ibitero byacyahuye ( igice cya 1).

Nk’uko amateka y’u Rwanda abigaragaza,u Rwanda rwabanje kuba isibaniro ry’impugu zisaga  29,buri gihugu kikagira Umwami wacyo n’Ingoma Ngabe yacyo. Buri gihugu cyagiraga amatwara yacyo ashingiye ku kubumbatira ubusugire bw’igihugu n’abaturage bacyo, bityo ugasanga ibihugu byose bihora birwana ishyaka ryo gutsinda amahanga bihana imbibi. Buri gihugu cyagiraga ikimenyetso ndangamimerere gikesha ukubaho kw’Abaturage bacyo nk’ubukungu bw’igihugu.

Ibindi bihugu (bitari u Rwanda rwa Gasabo ),imikorere yabo yari iyo kwagura ibihugu byabo bakoresheje uburyo bwo gukonda amashyamba,hanyuma bakabona aho batura n’aho bahinga. Ni ukuvuga ko Umuryango w’Abakonde aba n’aba iyo wagiraga umwete wo gukonda ishyamba , nawo wabonaga ubutaka bunini bwo guturamo. Bamara kugwira  ,bakarema Igihugu cyabo cy’Ubwoko bwabo n’umuryango wabo bakagira Umwami wabo n’Ingoma Ngabe yabo.

Ingoma Ngabe y’u Rwanda rugari rwa Gasabo, niyo yadukanye amatwara yo kwigarurira ibindi bihugu, ikoresheje uburyo bwo kurwana . Icyo gihe intwaro bitwazaga zari, amacumu, imiheto, imyambi, inkota, ingabo n’ibindi. Bityo uwo muco ukomeza gukwira no mu bindi bihugu utyo.

 

Ikarita y’uRwanda rutarashishimurwa n’abakoroni

I. Inkomoko y’Izina “RWANDA “

Ijambo “Rwanda” ryaba rituruka ku nshinga ya kera “KWANDA” bivuga gukwira hirya no hino. Izina “Rwanda” riranga ahantu urisanga mu ntara ya Busoga iri mu burasirazuba bwa Uganda, kimwe no muri Ankole. Mu gihugu cyacu rero hakaba Rwanda rwa Binaga ho mu Rweya (Mutara), Rwanda rwa Gasabo (banahita Rwanda rwa Ndanyoye) iri muri Komini Gikomero, hari na Rwanda rwa Kamonyi (Komini Taba), ndetse hari na Rwanda yo mu bya Kalemi (Zayire) mu burengerazuba bw’ikiyaga cya Tanganyika. Havugwa ko Abanyiginya bagitangira kwigarurira ibihugu, umusozi batsinze wose wazaga usanga Rwanda (rwa Gasabo). Aho kuri Rwanda ngo niho babyariye (biciye) imfizi ya Gihanga y’Ubwami Rugira, n’insumba yayo Ingizi. Ngiyo rero “Rwanda rugari rwa Gasabo”, ngo bavuga gutyo umutima w’Umunyiginya ugatengurwa n’ibyishimo. Ndetse bakongeraho ngo “Rwanda rwa Gasabo, urwo mvuga mvumera iwacu”. Mbese ni mu ngobyi y’ubwami bw’Abanyiginya.Kwitwa iryo zina kw’Igihugu cy’I Gasabo,bikaba byaravuye ahanini ku ngufu zakoreshejwe n’Abami b’icyo gihugu mu kucyagura.Aho akaba ari naho havuye inyito yamamaye hose ngo “u Rwanda rugari rwa Gasabo “

Iryo zina ry’u Rwanda ryakomotse kuri RUGANZU I BWIMBA ahasaga mu w’1312 kugeza mu w’1345, ubwo yari atangiye kugaba ibitero byo kwigarurira ibindi bihugu ahereye ku gihugu cy‘ i Gisaka. Umwuzukuru we KIGELI I MUKOBANYA wabayeho ahasaga mu w’1378 kugeza mu w’1411, yagabye igitero mu Bwanacyambwe . Nuko yica Umwami waho witwaga NKUBA YA NYABAKONJO ,niko kuhita KIGALI byo kubereka ko abarushije isumbwe agahita akuraho izina ryabo. Kigali nabyo bivuga “Igihugu cyagutse kikanda impande zose, kikaba kigali” bitewe no kwigarurira ibihugu by’ibituranyi igihugu cy’I Gasabo kikarushaho kwaguka.Kwitwa Kigali ,ntibyakuyeho kuba mu Bwanacyambwe,ariko byakuyeho inyito “Kigali yo mu Bwanacyambwe “ hitwa “Mu Bwanacyambwe bwa Kigali “. Kuva icyo gihe, ndavuga guhera muri icyo kibariro nyine ( ku Ngoma ya Ruganzu Bwimba ) niho havuye inyito yo kuhita« RWANDA RUGARI RWA GASABO ».

Icyo twavuga aha, tukiri ku mateka ya Kigeli Mukobanya, nuko ariwe Mwami wa mbere wadukanye amatwara yo gutegeka igihugu wenyine nta bigereka. Aha bikaba bigaragara ko  ntawe bigeze bagabana igihugu nk’abandi Bami b’ibihugu by’abaturanyi by’Abahinza n’Abahima , aho Umwami yagabanyaga igihugu abana be cyangwa se abo bava inda imwe. Kandi n’abandi Bami bamubanjirije, iyo bamaraga gufata ibihugu ntibicaga cyangwa se ngo bambure ubuyobozi abami bene igihugu. Ahubwo babarekeraga igihugu, ahubwo bakajya bazanira amakoro n’amaturo Abami b’I Gasabo. Ariko we yadukanye amatwara yo kubakuraho no kubica , ibihugu yigaruriye akoherezayo Umutware wo kumutwarira ako Karere.

II. Ibitero byo kwagura Igihugu

Umwami wa mbere wimye i Gasabo uzwi mu bitekerezo ni Ruganzu I Bwimba, icyo gihe Gisaka yari ikomeye kurusha u Rwanda wagerageje gutangiza igaba-bitero ryo kwagura igihugu , ni RUGANZU I BWIMBA ahasaga umwaka w’i 1312 kugeza mu w’i 1345 , igitero cya mbere mu mateka y’ u Rwanda niwe wakigabye ,ubwo yashakaga kwigarurira I Gisaka. Icyo gihe yize ubucakura bwo gushyingira mushiki we ROBWA Umwami KIMENYI MUSAYA wo mu Gisaka, nuko aza kwiyahura kugirango atazabyara Umwami w’I Gisaka akazatsinda u Rwanda. Amaze kwiyahura , Bwimba nawe ubucakura bwe ntibwamuhira, I Gisaka gitera u Rwanda , ingabo z’aho ziba zimucuze inkumbi. Uwo akaba ari nawe Mwami wa mbere uzwi mu Mateka y’ u Rwanda kubera ibikorwa nk’ibyo yakoze. Umwami w’i Gisaka yari Kimenyi Musaya warongoye Robwa, mushiki wa Ruganzu wa I Bwimba. Ruganzu I Bwimba yishwe n’ingabo z’i Gisaka. Bavuga ko bimaze kuba ngo uwo Robwa yaba yarisekuye ku nkota kugira ngo umwana atwite atazavamo umwami w’i Gisaka. Uwo Ruganzu I Bwimba na mushiki we Robwa babarirwa mu batabazi bitangiye ingoma nyiginya.

U Rwanda rwa Gasabo muri ibyo bihe rwari rukikijwe n’ibihugu bitatu bikomeye : Ingoma y’ I Gisaka, Ingoma y’i Ndorwa n’iy’Ubugesera. Ibindi byari uduhugu tworoshye tudafite amaboko menshi ku buryo bitari ibyo gutinywa, ibyo bihugu ni U Buriza n’ u Bwanacyambwe

Uru Rwanda rwatangiriye kwaguka mu Bwanacyambwe, mu Buganza, mu Busarasi, mu Buriza, no mu Busigi. Aho rumariye kwambuka Nyabarongo rugeze mu Nduga, ingoma zo mu Gisaka n’izo mu Ndorwa zitunyaga ibihugu byinshi byo mu Buganza, mu Buriza no mu Bwanacyambwe.Aho rumariye kugwiza amaboko rurwana n’I Gisaka n’I Ndorwa bimara igihe kirekire rushirwa ruhatsinze.

Mu bindi bice byacu tuzagenda tuzabagezaho uko amateka y’ibitero byo kwagura igihugu yagiye akurikirana.

Igitero kigaruriye u Buriza, Igitero kigaruriye u Bwanacyambwe, Itsindwa rya Nduga, Ibitero bya Ruganzu II Ndoli, Igitero cyatsinze u Bukonya, Igitero kigaruriye u Bungwe, Ibitero bya Kigeli II Nyamuheshera, Ibitero bya Cyilima II Rujugira, Ibitero bya Kigeli III Ndabarasa, Igitero cyigaruriye Ingoma y’u Bugesera, Ibitero byo ku Ngoma ya Yuhi IV Gahindiro, Igitero cyigaruriye Ingoma y’I Gisaka, Ingoma ya Kigeli IV Rwabugili.

 

Inkuru yanditswe na: Ufitinema Aime Gerard

impuruza5@gmail.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *