Iyo bavuga Imana y’i Rwanda ubundi ni Mana ki ?

Irwanda havugwa si mu Rwanda, mwumva ababyeyi babwira umuntu ukoze amahano, bati :” Ibi bintu si ibyo Irwanda”, byaba bikozwe n’umunyarwanda cyangwa bikozwe n’umunyamahanga, bati: ” Iri ni amahano si ibyo Irwanda”.

URwanda si ahantu ni ukuntu uRwanda ruva ku nshinga “Kwanda” bivuze “Kwanguka”, urumva kandi ko kwaguka atari ibintu cg ahantu hafatika ahubwo mu ntego za Gihanga ngoma ijana wahanze uRwanda mbere aruhanga nk’ahantu yahanze ukuntu (Concept) kuremye ahantu

Imana Y’i Rwanda

Ntekereza ko twese tuzi ko Imana Rurema atari umuntu cyangwa ikintu ahubwo ari ukuntu, imbaraga y’ububasha butaboneshwa amaso budakorwaho n’intoki bugaragarira mu biremwa, ibintu n’abantu (nisegure abandi babona izindi mana zifite ahantu zicaye, zambaye amakamba n’amakanzu n’abazikikije n’abazungirije ubwo ntabwo tubibona kimwe ariko nabyo bifite impamvu zabyo z’ubuhanzi) .

Imana rero yaremye ibintu byose n’isi yose kandi n’ubu Umuremyi mu mbaraga ze aracyarema, Imana abanyarwanda bavuga niyo yaremye Abanyamerika, Abadage, Abarundi n’abandi

Kuki Imana y’i Rwanda? 

Imana ibana na bose kandi na hose, igasabana na bose nkuko yashimye kubarema ityo ntawe igishije inama binyuze mu ndangagaciro z’umuco wa buri hantu. Umuco niwo vomo ry’ubuzima bwa buri gihugu, umuco niwo shingiro rya byose, umuco niho harimo indagagaciro zigenga ubuzima bwa nyirawo, uyu munsi ntituzi umuco icyo aricyo tuzi umuco nko kugira ariko ni ukubaho (vivre) . I Rwanda ni mu mutima w’umuntu w’umwimerere mu muco we, mu mutima w’impfura mugendana ntigusige wapfa ikakurerera, I Rwanda ni mu mutima wuje indagagaciro muri iyo migirire, muri uwo mutima umeze utyo, muri uko kubaho niho Imana itura niho ubumana bw’icaye, bivuze ko Imana yirirwa ahandi igataha i Rwanda, ni Imana ibana na byose na hose ariko igicumbi cyayo intebe yayo ikaba i Rwanda ho mu mutima, mu Mutima niho nteko yayo.

Kandi uwo mutima ugirwa na benshi mu batuye is,i kuko uretse imico abantu bahanga mu nyungu zabo kugira ngo batware abandi babanyunyuze, ubundi nusoma neza uzasanga imico y’umwimerere w’abatuye isi yose ari imwe.

Mbese ubu abakristo n’abandi ntibasenga basaba ko Imana itura mu mitima yabo? Ibyo rero abanyarwanda ntibabisabirizaga bari bafite ivomo ry’umwimerere bavomamo ubumana “UMUCO”.

Nubu ntabwo abazungu icyo batuzaniye ari Imana, ni Imana mpangano mu mwimerere w’Imana ,nta kuyoboka kubamo kuko umuntu ayoboka ikiri hanze ye kandi Imana Rurema iba mu bantu, nibwo buturo bwayo, Emmanuel = Imana mu bantu (into.)

None se reka mbaze, ubu Umubyeyi yabwira umwana ngo kugira ngo mbe umubyeyi wawe nkugirire neza ni uko unyemera, unyoboka, ese ari umubyeyi n’umwana n’inde ugira inshingano ku wundi? Ariko usanga izi mana z’abazungu tuzifiteho inshingano, ukuri ni uko niyo wajya ku gasozi ukamagana so ntibimubuza kuba we nta na kimwe wakora ngo yoye kuba so kuko akubyara, ntimwagiye inama ngo akubyare ahubwo wisanze uko uri mu bushake bwe, uri we nawe ni wowe.

Bazanye imico yabo bajishe mo imana iyobokwa, bityo tuyobokera abantu mu mujishi wiswe Imana .Uko kwivamo tukayoboka ibindi niko guta umwimerere wabo turibo, tugata ya Mana y’i Rwanda (mu mutima, muri twe) tukayoboka imana ziri hanze yacu kandi mu nyungu z’abazihanze.

 

 

Umusomyi

NSANZABERA Janvier

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *