Bamutereye ku wa Kajwiga!

Uyu  mugani bawuca iyo babonye umuntu ufashe undi akamuniga akamunegekaza, nibwo bagira bati: “ Amutereye ku wa Kajwiga”. Wakomotse kuri Kajwiga k’i Munyaga, mu Buganza ( Kibungo) ahasaga umwaka w’i 1700.

Kajwiga uwo yabyirutse ku ngoma ya Kigeri Ndabarasa, abyirukana ubuhanga bwo gukirana, arusha abandi bose bo mu karere k’i Buganza n’u Rukaryi n’u Bwanacyambwe. Amaze kuba icyamamare mu Buganza n’ahandi. Abasore b’i Mukarange basaba Ndabarasa ngo bazarushanwe gukirana, Ndabarasa ntiyatindiganya, aramutumiza araza. Amubwira ko amutumiriye gukirana n’abasore b’i Mukarange. Kajwiga abyumvise arasekaaa kuko yumvaga ko nta wamuhangara, ati: “ Nibanashaka bazaze bose uko batuye Mukarange!”.

Photo archive

Ni uko bararika abasore b’i Mukarange ngo bazaze kurushanwa na Kajwiga. Igihe kigeze basesekara i Bwami. Ndabarasa, ati : “ NImuhogi tujyende ku karubanda aho abantu bose babarora”. Baragenda no ku karubanda . bahageze ruranzikana, umusore w’i Mukarange batoranyije mu bandi agisumirana na Kajwigwa, KAjwiga aramwesa. Hakurikiraho undi, Kajwiga akubita hasi aramuvuna, abandi basore b’i Mukarange babibonye bareguka. Kajwiga atsinda atyo amaze gutsinda abasore b’i Mukarange noneho aba icyamamare mu gihugu hose, bituma abyimbamo ikuzo ry’urugomo, umusore wese bahuye akamuhata ngo bakirane, yabyanga Kajwiga akamufata ku ngufu agakubita. Akomeza kubigira atyo, bukeye abantu bakuru bajya kumurega kuri Ndabarasa, bati: “ Kajwiga yaciye ibintu mu gihugu, umusore bahuye wese arakubita !”. Mbese baramuvuga bagerekaho no kumuhimbira, bati : “ ndetse uretse n’abasore n’umusaza n’umukecuru bahuye wese arakubita, avuga ko u Rwanda rwose abarusha amaboko”. Ndabarasa atumiza Kajwiga aramuhana, amubuza kugira urugomo rungana rutyo. Undi arataha ariko ntiyacogora ku urugomo rwe.

Ni uko abasore bo muri utwo turere babibonye batyo, bajya inama yo kuzihanira Kajwiga, bukeye bamutegera ku ibuga bashoye inka, bamwiyenzaho baramutuka. Bamututse ararakara abasatira yariye karungu yuzuye agasuzuguro. Bashoka bamusumira , bati : “ Ntihagire umukubita, mureke tumunige gusa! “. Bamutura hasi baramunigagura abakuru bahari barabitarura bareba ayo bamugira. Urufuzi rumaze kumurenga atangiye no guta ibitabapfu, abakuru bamubavuvunura mu nzara yashegeshwe. Bajya kumwondora, amaze gukira acukira aho ntiyongera kugira uwo agirara urugomo. Ni aho hakomotse urwiganwa, babona abantu bafashe undi bakamuniga bakiyamirira bagira bati: “ Bamutereye ku wa Kajwiga “. Nk’uko abasore b’i Mukarange batereye Kajwiga ku munigo.

Guterera ku wa Kajwiga = Kuniga umuntu

 

 

 Impuruza.net

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *