Gucurangisha inanga ntibikiri ibintu by’abasheshe akanguhe gusa.

’’ Ndi inkubito y’abahungu inkotanyi y’abagabo, ingabo inanira abayimasha iya Ruziraguhunga Munyakazi Deo ni ikimenyimenyi uruhanga sinarumereye ubusa na cyera nari igihangange. Ndi umuhanzi gakondo ncuranga igikoresho cyitwa inanga, narayicuranze mu Marangara, narayicuranze mu Bwishaza, narayicuranze cyane mu Bwanacyambwe… ngayo ng’uko ng’uwo njyewe Munyakazi Deo mwene Habihirwe na Mukorukarabe wa Kidende cya Mutarataza wa Zirimwabagabo wa kagirimpa ka Mpanga’’.

Nanjye nikiriza nti’’ Guma Guma’’

Icyo ni ikivugo cy’umuhanzi Munyakazi Deo umusore w’imyaka 25 ukiri ingaragu, akomoka mu karere ka Gakenke, umurenge wa Muhondo, akaba ari mwene Habihirwe na Mukorukarabe wa Kidende cya Mutarataza wa Kagiripa ka Mpanga, avuga ko usibye kuba yaramenye ubwenge abwirwa ko Sekuruza (Mpanga) yari umukaraza I Huro bwa Bumbogo ubu ni mu karere ka Gakenke ahaberaga umuganura, bigatuma nawe yibwira ko mu umuryango we haba havukamo abasizi n’abahanzi, nawe yakuze akunda kuririmba, no kuvuga imivugo. mu mwaka wa 2012 nibwo yaje kugira amahirwe yo guhura n’umusaza witwa Mushabizi ucuranga inanga akaba azwi cyane mu ndirimbo yacuranze akanayiririmba yitwa “ zaninka”, amusaba ko yamwigisha gucurangisha inanga atangira kumwigisha, Ariko mbere yaho gato akaba yari asanzwe acurangisha ibikoresho bya kizungu. muri iryo gereranya ry’ibikoresho bya kizungu na gakondo nibwo yaje kuvumbura ko gakondo yacu ifite umwihariko utagira ahandi hantu ku isi wawusanga, bituma ashyiramo umwete mu ukwiga guyicurangisha.

Yatangiye acuranga mu bantu bacye, mu birori bitandukanye mu ubukwe buhoro buhoro nibwo yatangiye no kujya yitabazwa mu bitaramo bikomeye byateguwe n’abahanzi bubatse amateka nka ba Cecile Kayirebwa,… ubu akaba yitabira amaserukiramuco (festival) mu bihugu bitandukanye urugero: Festival Kigali up (Rwanda), Baimba, Dowa Dowa ( Uganda), Ongea Summit ( Kenya), Le printemps de poete ( France), Berlin mu ubudage aho yatoranyijwe mu irushanwa ryari ryitabiriye n’imbaga y’abahanzi baturutse isi yose hagomba gutoranwamo abahanzi 10 gusa bakazerekana umuco wabo muri festival yari iteganyijwe. Ibyo bikaba ngo byaramushimishije cyane kuko byatumye yerekana ubuhanga n’umuco w’igihugu cye cy’uRwanda, ndetse benshi batari banakizi bakakimenya kubera inanga.

Munyakazi avuga ko abantu bamenyereye ko inanga ari igikoresho gicurangishwa n’abasheshakanguhe gusa. agira ati “ hahah njyera imbere y’abantu bikabatungura bambonye nta mvi cyangwa se uruhara mfite kuko baba bamenyereye ko aribyo biranga umuhanzi w’inanga nyamara ni imyumvire twishyizemo, ibyo bikaba bitantera ipfunwe habe na gato ahubwo muri njye nkaba numva ariwo mwanya wo gusiga ubutumwa ko twese dushoboye”. Akomeza avuga ko abanyarwanda cyane cyane urubyiruko bakwiye kudacika intege mu ukugaragaza impano iba ibitsemo batitaye ku bivugwa hirya no hino, akangurira urubyiruko kandi kugira umwihariko mu byo bakora byose kuko wa mwihariko niwo uzashimangira izina ry’uwo uri we.

Munyakazi ashimishijwe cyane n’ubuzima arimo ndetse n’aho inanga ye imugejeje kuko nta kindi akora akaba ari wo mwuga yahisemo. Ati” uko mbayeho n’ibyo nkora kandi simbayeho nabi rwose, mbikesha kuririmba no gucuranga”. Mu nzozi ze ni ukuzashinga ikigo cyigisha gucurangisha ibikoresho gakondo birimo inanga, icyembe, umuduri, iningiri… kugirango bisigasirwe hato bitazanavaho bicika.

Avuga ko we na bagenzi be bafite ikibazo kibaremereye cyo kubura Inanga kuko kugeza ubu nta soko cg iduka riyicuruza wabona, kubera ko ababaji bayikoraga batakiyikora kubw’ibura ry’igiti ikorwamo, ibyo bigatuma uyikeneye yirukanka hirya no hino mu byaro ndetse no mu bihugu duturanye ahiga aho yayikura. Inanga ni igikoresho gikozwe mu giti cyitwa umwungo, ubu kikaba cyaracitse mu biti byacu bigatuma n’Inanga ihenda abifuza kuyigura. akaba asaba leta byumwihariko Minisiteri y’umuco n’ururimi n’ikigo gishinzwe kubungabunga ibidukikije REMA, ko bafasha abahanzi ibyo biti byacitse kandi byari iby’abasokuru bikongera bikaboneka I Rwanda bityo n’inanga ikongere ikava ibuzimu ikajya ibuntu.

Umuyobozi wa REMA Madamu Engeniyeri Collette Ruhamya

Mu kiganiro twagiranye n’umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere no kurinda ibidukikije REMA, Madamu Engeniyeri Collette Ruhamya avuga ko icika ry’igiti cyitwa umwongo ntacyo yarabiziho  ariko ngo akaba agiye kubikurikirana agira ati “ murakoze kubitumenyasha tugiye kubikurikirana, gusa icyo nzi ni uko iyo dusanze igiti runaka kigiye gucika kubera ukuntu kititaweho cyangwa se cyarasarurwaga ntihaterwe ikindi kigisimbura, duhita duhagarika kongera gusarurura ibisigaye kugirango tubanze turebe n’uburyo twabibyaza ibindi bityo ubwo bwoko ntibube bwanazimira burundu”.

Eng Ruhamya avuga ko bishoboka ko ubwo bwoko nabwo bwaba buri muri ibyo biti bafatiye ingamba zo guhagarika isarurwa, ariko akaba yizeza abari babukeneye ko n’ubwo ubu hari ikibazo runaka atariko bizahora icy’ingenzi kikaba ari n’icyo kuzaraga abana n’abuzukuru bacu igihugu cyiza.

 

 

Ufitinema Aime Gerard   

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *