Urubyiruko rusaga 150 rwinjiye mu muryango wa RPF- Inkotanyi mu Mudugudu wa Kadobogo uherereye mu Murenge wa Kinyinya

Mu nteko rusange y’urubyiruko rwo mu Mudugudu wa Kadobogo yabaye Kuri icyi cyumweru tariki ya 28 Gicurasi 2017 nibwo urubyiruko rwo muri uyu mudugudu uherereye  mu Kagari ka Kagugu Umurenge wa Kinyinya rwarahiriye kwinjira mu muryango wa RPF – Inkotanyi ku mugaragaro, bimwe mu byo uru rubyiruko rushingiraho ruvuga ko byaruteye kwinjira muri uyu muryango  ruhamya ko  ari  ibikorwa byigaragaza byagejejwe ku baturage bikozwe nuyu muryango.

Umwe muri uru  rubyiruko witabiriye uyu muhango  wo kwinjira mu Muryango wa RPF-Inkotanyi witwa Niyonkuru Valentin avuga ko kuba uyu muryango hari byinshi wagejeje ku gihugu cy’u Rwanda n’ibindi byinshi uyu muryango abona ufitiye igihugu mu gihe kizaza biri mubyatumye ahitamo kuwinjiramo, agira ati:”icyatumye mpitamo kwinjira mu Muryango wa RPF-Inkotanyi ni ibikorwa uyu muryango wagejeje ku gihugu cyacu, nibyo mbona uzakora mu gihe kizaza akaba aribyo byatumye nange numva nashyiramo imbaraga zange zose mfite  kugirango mbafashe guteza imbere igihugu cyacu cy’u Rwanda”.

Umuyobozi wa RPF- Inkotanyi mu Murenge wa Kinyinya Mutsindashyaka….. avuga ko yishimira kuba urubyiruko ruzi ibyiza bikorwa nuyu muryango maze rugahitamo gufatanya nawo, akaba ariyo mpamvu uyu mudugudu wakiriye urubyiruko rugera  152 rwinjiye muri uyu Muryango.

Nkuko bitangazwa n’uyu muyobozi kandi avuga ko bimwe biteze kuri uru rubyiruko rwinjiye muri uyu muryango wa RPF-Inkotanyi, ari ukugira uruhare mu iterambere ry’igihugu, agira ati:”uru rubyiruko rwinjiye mu muryango wa RPF-Inkotanyi twizeye ko  ruzagira uruhare  rukomeye mu iterambere ry’igihugu kuko urubyiruko ari imbaraga z’igihugu kandi zubaka”.

Uyu muyobozi wa RPF-Inkotanyi  wo muri uyu murenge kandi agira inama urundi rubyiruko rutarinjira muri uyu muryango avuga ko  rwacikanwe, avuga ko kuba muri RPF-Inkotanyi ari ukuba umunyarwanda nyawe wuzuye  kuberako Muri RPF-Inkotanyi iterambere ry’igihugu ndetse no guharanira uburenganzira bwa buri wese ariho wabisanga, akaba akangurira urubyiruko kuza muri uyu muryango kugirango rufatanye n’abandi kubaka igihugu.

Uyu mudugudu wa Kadobogo wari wateganyije ko umuryango wa RPF-Inkotanyi wakira urubyiruko rungana 110 ariko haza kwiyongeraho abandi, maze bose hamwe bangana 152 ibi ngo bikaba ari ishema ku Muryango.

source:www.gasabo.net

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *