Ishuri Groupe Scolaire ya Kinyinya (GS Kinyinya) ryibutse abanyeshuri n’abarimu baryo bazize Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.

Mu gihe u Rwanda rwibuka abatutsi bazize jenoside mu 1994 ku nshuro ya 23, ishuri Groupe Scolaire ya Kinyinya kuri uyu wa gatanu tariki ya 02 Kamena 2017 ryibutse abarimu bigishaga muri iri shuri ndetse n’ababanyeshuri bigagamo, ni ku nshuro ya kabiri iri shuri ryibuka, icyi gikorwa kikaba kiba buri mwaka.
kwibuka bituma urubyiruko rukiri ruto rusobanukirwa neza amwe mu mateka yaranze u Rwanda cyane cyane jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, uko icyi gikorwa cyateguwe kandi kikanashyirwa mu bikorwa n’abahoze ari abategetsi mbere ndetse no mugihe jenoside yabaga mu Rwanda, umuyobozi w’iri shuri rya Kinyinya Madame Jamviere Mukamwezi yabwiye ikinyamakuru gasabo ko mu rwego rwo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside muri iki kigo, bigisha abanyeshuri ububi bwayo ndetse bagakangurirwa  kuyirinda hamwe no kwirinda uwo ari wese washaka kuyibabibamo.

Umuyobozi wungirije uyobora Ibuka mu kagari ka Murama mu Murenge wa Kinyinya Bwana Musoni Viateur avuga ko kwibuka muri iki kigo bifasha abana gusobanukirwa neza amateka yaranze igihugu cy’u Rwanda hamwe no gusobanukirwa icyerekezo baganamo, agira ati:” iki gikorwa ni ubwakabiri nkitabiriye nkaba mbona kigamije ko abana bacu basobanukirwa amateka yaranze igihugu cyacu no kugirango basobanukirwe icyerekezo igihugu kiberekezamo”.

murama3  Urubyiruko rwibumbiye mu Muryango AERG mu ishuri rya Kinyinya(P/gasabo)

Bimwe mu bikorwa, bikorwa n’urubyiruko rwibumbiye mu muryango AERG muri iri shuri rya kinyinya, harimo gufasha abakecuru bacitse ku icumu imirimo itandukanye harimo gukubura, kuvoma amazi ndetse no gutanga ibiribwa bitandukanye harimo umuceri ndetse n’akawunga nkuko bitangazwa n’ukuriye uyu muryango muri iri shuri Nsabiyumva agira ati:”twebwe nk’urubyiruko hari ibyo dufasha abakecuru b’inshike, tubaha ibiribwa bitandukanye harimo umuceri cyangwa se akawunga ndetse dukunda kubakuburira hamwe no kubavomera amazi kuberako ntawe ubibakorera uba uhari”.

Iri shuri rya Kinyinya rikaba ryibuka abarimu 11 ndetse n’abanyeshuri 18 baryo hakaba hagikusanywa amakuru kugirango harusheho kumenyekana abandi baba barazize jenoside bo muri iri shuri.

source:gasabo.net

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *